Leonardo DiCaprio wakinnye muri Titanic yitwa Jack ari mu rukundo n'umukobwa akubye 2 mu myaka

Leonardo DiCaprio wakinnye muri Titanic yitwa Jack ari mu rukundo n'umukobwa akubye 2 mu myaka

Dec 24,2022

Umukinnyi wa Fiimi, Leonardo DiCaprio wamamaye nka Jack muri filimi Titanic, ari mu rukundo n’umukobwa w’imyaka 23 witwa Victoria Lamas, kandi we afite imyaka 48.

Uyu mwana w’umukobwa uri gukundana na Leonardo yavutse muri 1999,nyuma y’imyaka ibiri hasohotse filimi yakoze amateka ya Titanic.

Uyu mugabo akundanye n’uyu mukobwa,nyuma y’amezi make atandukanye n’umukinnyi wa filimi ukomoka muri Argentine witwa Camila Morrone waburaga iminsi mike ngo yuzuze imyaka 25.

Uyu Leonardo yagaragare ari kuva Hollywood ari kumwe na Victoria n’itsinda ry’inshuti zabo

Uyu mukobwa uri mu rukundo na Leonardo DiCaprio asanzwe ari umwana w’umukinnyi wa filimi witwa Lorenzo Lamas w’imyaka 64, wakinnye yitwa Lance Cumson muri filimi yasohotse muri 1980 yitwa Falcon Crest.

Abakobwa bane baheruka gukundana na DiCaprio bose bari munsi y’imyaka 25 ubwo bari mu rukundo nawe.

Camila yasubije abamwibasiye ko ari mu rukundo n’umusaza ko buri wese afite uburenganzira bwo gukundana n’umuntu ashaka.