FARDC ivuga ko kuva muri Kibumba kwa M23 ari umutego ukomeye

FARDC ivuga ko kuva muri Kibumba kwa M23 ari umutego ukomeye

Dec 25,2022

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,FARDC,zatangaje ko kuba umutwe wa M23 waravuye muri Kibumba ari "umutego" ugamije kuyobya abantu kuko ngo wagiye gukomeza ibirindiro byawo ahandi.

FARDC yasohoye iri tangazo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2022 ivuga ko kuva i Kibumba kwa M23 ari umutego ugamije kuyobya Abakongomani n’isi muri rusange.

Yagize iti "Ibirori byo kugenda [Kibumba] by’umutwe wa M23 ufashwa n’Ingabo z’u Rwanda n’umutego no kwigaragaza neza biciriritse bigamije kurangaza abanyekongo n’imiryango mpuzamahanga."

Umutwe wa M23 wakoze umuhango wo kuva mu gace ka Kibumba igashyikiriza Ingabo za EAC kuwa Gatanu w’iki cyumweru,uvuga ko biri mu kubahiriza ibyasabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye I Luanda.

Umuyobozi wa M23 yavuze ko bashyikirije Kibumba izi ngabo mu rwego rwo kwerekana Ubushake bwiza mu kugarura amahoro.

Ingabo za FARDC zo zatangaje ko "ingabo zose zavuye muri Kibumba aho kujya mu birindiro bya M23 biri muri Sabyinyo zafashe ikindi cyerekezo cyo kujya gukomeza ibirindiro biri I Tongo,Kishishe na Bambu."