Umubyeyi yibarutse abana 6 icyarimwe
Umugore utuye muri komini ya Rumonge mu gihugu cy'u Burundi yibarutse abana batandatu mu bitaro bya Gisirikare bya Kamenge.
Uyu mugore witwa Mugishimana Johali wari utwite inda y'amezi 7 yabyaye abazwe (cesarienne) kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022, mu bitaro bya Gisirikare bya Kamenge mu mujyi wa Bujumbura. Uwo mugore usanzwe atuye mu ntara ya Rumonge yabyaye abana batatu b'abakobwa n'abahungu batatu.
Amakuru yatanzwe n'ibitaro bya Gisirikare bya Kamenge avuga ko ubuzima bw'uwo mubyeyi n'abana bose uko ari batandatu bameze neza.
Kuwa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022, Minisitiri w'Intebe mu gihugu cy'u Burundi Ndirakobuca Gervais yasuye uwo mubyeyi wari wajyanwe mu bitaro bya Gisirikare bya Kamenge ubwo inda yari atwite yari ifite amezi atanu kugira ngo afashwe kubyara abo abana batandatu.
Min. Ndirakobuca yamuhaye ibahasha irimo miliyoni 5 z'amarundi zagombaga kumufasha kubona ibiribwa n'ibikoresho kuko asanzwe ari umuturage utishoboye.
Inkomoko: Radio Izere