Dore impano waha umukunzi wawe kuri Noheli akanezerwa cyane kandi zidahenze

Dore impano waha umukunzi wawe kuri Noheli akanezerwa cyane kandi zidahenze

Dec 25,2022

Tumenyereye guha abo dukunda impano ku munsi bizihirizaho isabukuru, cyangwa n'igihe dushaka kubatungura ku mpamvu runaka. Gusa no ku munsi wa Noheli, ni igihe cyiza cyo kugenera impano umukunzi wawe.

Bavuga ko mu minsi mikuru isoza umwaka aribwo urukundo ruba rwiganje mu bantu cyane by’umwihariko kuri Noheli, ariyo mpamvu hagati y'abakundana baba bagomba guhana impano nk'icyimenyetso cy’uko muzirikana uyu munsi, kandi mukanawusangirira hamwe bibaye ngombwa. 

Biba byiza kurushaho iyo abakundana bahanye impano kuri Noheli

Urubuga Elcrema rutanga inama ku bakundana, rwerekanye impano waha umukunzi wawe kuri Noheli akishima:

1. Impano waha umuhungu mukundana kuri Noheli

Ushobora kugurira umukunzi wawe w'umuhungu umubavu nk'impano ya Noheli

N’ubwo bizwi ko abahungu ibintu byabo bihenda ariyo mpamvu usanga bigora abakobwa kubabonera impano, gusa ngo kuri Noheli ntabwo uba ugomba kwigora ushaka ibihenze kuko ushobora kumuha isaha nziza, imyenda ya siporo n'ibijyanye nayo, umubavu uhumura neza cyangwa ukamuha agatako ko gushyira mu mudoka abaye ayifite. Muri rusange impano ya Noheli ku muhungu igomba kuba igizwe n'imyenda cyangwa ibindi byo kwabara ku maboko.

2. Impano waha umukobwa mukundana kuri Noheli

Shokola, Indabo z'iroza cyangwa umuvinyo utukura wabiha umukunzi wawe w'umukobwa kuri Noheli

Muri rusange abakobwa ntibagoranye kubabonera impano, ariyo mpamvu no kuri Noheli byoroshye kubabonera icyo bakunda. Ushobora kumuha indabo z'iroza, shokora iherekejwe n'umuvinyo utukura, imyenda yaba ikanzu cyangwa ipantalo gusa bifite amabara akunda. Ushobora kandi kumuha ishenete cyangwa agakomo nk'urwibutso rwa Noheli musangiriye hamwe.