Ikintu abagabo bakunda gukora mu gitondo gishobora gutuma batabyara

Ikintu abagabo bakunda gukora mu gitondo gishobora gutuma batabyara

  • Ibintu bishobora gutera umugabo ubugumba

  • Ibintu abagabo bakora bishobora gutuma baba ingumba

Dec 30,2022

Abagabo benshi usanga bafite umuco wo koga amazi ashyushye buri gitondo nyamara ibi bishobora kugira ingaruka ku ikorwa ry'intanga ngabo. Nubwo koga amazi ashyushye bifte akamaro ntashidikanywaho nko kugabanya stress, gusukura utwengeruhu dutuma ruhumeka neza..., ku mugabo utarabyara kandi akaba abiteganya si byiza kubikora buri munsi.

Udusabo tw'inganga ngabo dufubitswe n'igihu gifite ubushobozi bwo kugabanya ubushyuhe aho gishobora kwirekura mu gihe hari ubushyuhe bwinshi cyangwa kikiyegeranya cyane mu gihe hakonje kandi iki gihu kikaba kiri inyuma y'umuburi usanzwe aho kubamo imbere. 

>>Amagambo 10 Akunze gukoreshwa nyamara udakwiriye gukoresha mu gihe uganiriza umukunzi wawe

Ibi bifite impamvu ikomeye ari yo ko intanga ngabo zidashobora kubaho neza ahantu hashyushye cyane. Guhoza umubiri wawe ahantu hashyushye nko koga amazi ashyushye buri gihe bishobora kubangamira mu buryo butaziguye ikorwa ry'intanga. Ibi bishobora gutera ikorwa ry'intanga zidafite ubuziranenge cyangwa imbaraga zihagije cyangwa se hagakorwa nke cyane. Ibi byombi ni bimwe mu bitera umugabo kuba ingumba.

>>Dore impamvu zituma umugabo aba ingumba(atabyara) n'icyo yakora ngo abyirinde

Iyi nkuru ntigamije kubwira abagabo kutoga amazi ashyushye na rimwe . Hari igihe umubiri wawe uba ukeneye cyane ko wayoga ahubwo irinde kubigira akamenyero kugeza ubwo usanga uyoga buri munsi nta gusiba.