Abasore: Dore abakobwa udakwiye gushakana na bo kuko wazicwa n'agahinda

Abasore: Dore abakobwa udakwiye gushakana na bo kuko wazicwa n'agahinda

Dec 31,2022

Niba umukobwa afite iyi mico ntukwiye kwiyumya umushaka kuko iyi myitwarire izasenya urugo rwawe mu minsi iri imbere cyangwa igatuma ubaho ubabaye.

Dore ubwoko bw'abakobwa udakwiye gushakana nabo:

1. Irinde umukobwa wishyira imbere: 

Umugore wishyira imbere y'abandi bose uyu ntago uzigera umubona igihe uzaba uri mu bihe bikomeye umukeneye.

2. Umukobwa ukunda utuntu n'amafaranga cyane

Mu by'ukuri ntawe udakunda ibintu, ntawe udakunda amafaranga ariko niba akururwa kuri wowe n'impano umuha cyangwa amafaranga utunze mbese ari byo agukundira byaba byiza wongeye gutereza ku ho ushaka ko urukundo rwanyu rugana. 

Umukobwa uhora akubwira ibyo kumugurira impano, kumusohokana... Wamuhamagara ngo muganire n'umubone, uyu ntukwiriye gushakana na we.

3. Umukobwa ubeshya kenshi

Umuntu ubeshya kenshi ku bintu bitandukanye, yaba ari wowe abeshya cyangwa abeshya abandi muri kumwe ukabibona, ukwiye kumwitondera no kwitondera kubana na we.

Umuntu ukubeshya mwarashakanye ntago ari ikintu kiza wakwifuza kuzabana na cyo.

4. Umukobwa ufuha cyane

Umukobwa uhora agufuhira ndetse ugasanga n'ibintu byoroheje yabigize birebire cyane azaguhangayikisha nimubana.

5. Umukobwa uyoborwa na nyina muri buri kimwe

Niba umukobwa igihe cyose agiye gufata umwanzuro agomba kujya kubaza nyina, cyangwa se akaba ari we umubwira buri kimwe agomba gukora, uyu ntabwo aba yari yakura bihagije ku buryo yakubaka urugo.

6. Umukobwa wifata nk'umupolisi wawe

Ntago ukeneye kumarana ubuzima bwawe bwose n'umuntu nk'uyu. Bene uyu mukobwa usanga ashaka kugenzura buri kintu cyose. Usanga ashaka kuba ari we ugaragara cyangwa uyobora umubano wanyu. Ni we uhitamo filime mureba, ibiryo murya, aho musohokera, ndetse agashaka gukemura ibibazo byose atanakugishije inama.

Ibi bishobora gutuma usigara wibaa icyo umaze cyangwa umwanya wawe mu mubano wanyu ukawubura.