Cristiano Ronaldo yerekeje muri Al Nassr ku masezerano azajya amuhemba asaga miliyoni 500RWF bui munsi
Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr yo mu mujyi wa Dubai muri Saudi Arabia,aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka 2 n’igice.
Uyu mugabo wari umaze imyaka ikabakaba 20 akina I Burayi,agiye gukorera amafaranga mu ikipe ya All Nassr, izajya imuhemba akayabo ka miliyoni 200 z’amayero ku mwaka.
Ronaldo azajya ahembwa 4,000,000Frw ku munota cyangwa 240,000,000Frw ku isaha nkuko amakuru abivuga.
Ronaldo nta kipe yagiraga kuva mu Ugushyingo atandukana na Manchester United nyuma y’ikiganiro yakoranye na Piers Morgan.
Amasezerano bivugwa ko ashobora kumara imyaka 7 kuko Ronaldo nasezera umupira azahita aba Ambasaderi w’iki gihugu cyo muri Aziya,bivuze ko yahava akoreye miliyari na miliyoni 200 z’amapawundi.
Ronaldo yagize ati "Nishimiye ubunararibonye bushya muri shampiyona nshya no mu gihugu gishya. Icyerekezo Al Nassr ifite kirahambaye. Ntewe amashyushyu no guhura na bagenzi banjye tuzafatanya guhesha iyi kipe intsinzi."
Yakomeje avuga ko i Burayi yahakoze amteka menshi bityo ku myaka 37 aricyo gihe ngo asangize ubuhanga bwe nabo muri Aziya.
Al Nassr yo yagize iti "Amateka arakozwe. Uku kugura uyu mukinnyi ntabwo kuzafasha iyi kipe kugera ku ntsinzi gusa ahubwo kuzamura shampiyona yacu, igihugu cyacu, n’abana bazavuka, abahungu n’abakobwa bazabashe kuba beza cyane."
Al Nassr irashaka abandi bakinnyi barimo Sergio Ramos,N’golo Kante n’abandi.Isanzwe ifite Vincent Abubakar wo muri Cameroon.
Akayabo Cristiano azajya ahembwa mu mapawundi