Rayon Sports yasabye ikintu gikomeye FERWAFA nyuma y'umwanzuro yafashe ku mubare ntarengwa w'abakinnyi

Rayon Sports yasabye ikintu gikomeye FERWAFA nyuma y'umwanzuro yafashe ku mubare ntarengwa w'abakinnyi

Dec 31,2022

Rayon Sports yanditse ibaruwa igaragariza FERWAFA ko umwanzuro wo kutarenza abakinnyi 30 bamenyeshejwe udakurikije amategeko kuko mbere bari bagizwe 33.

Tariki ya 23 Ukuboza 2022 ni bwo abanyamuryango ba FERWAFA barimo na Rayon Sports babonye ubutumwa bubamenyesha ko nta kipe yemerewe kurenza abakinnyi 30 igomba gukoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/2023.

Ibi FERWAFA yabyanditse ishingiye ku ngingo ya 34 mu mategeko agenga amarushanwa yayo.

Mu ibaruwa Perezida Uwayezu Jean Fidèle yanditse mu izina ry’ikipe ku wa 28 Ukuboza 2022, yagize ati “Dushingiye kuri iyo baruwa, dusanga Umunyamabanga mukuru ataributse ko ibiri muri iyi baruwa binyuranye n’itegeko No 033/FERWAFA/2022.”

“Aho muri iri tegeko Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yamenyesheje abanyamuryango ko ashingiye ku myanzuro y’inama y’abagize Inteko Rusange ya FERWAFA yo ku wa 5 Mutarama 2022, ubusabe bwa bamwe mu banyamuryango bwo kongera umubare w’abakinnyi buri kipe yemerewe kwandikisha, bakava kuri 30 bakiyongeraho batatu bakaba 33.”

Perezida Uwayezu yakomeje asaba ko amabwiriza asanzwe ariho bagenderagaho, ariyo yakomeza kubahirizwa kugeza igihe hazasohoka andi ayasimbura.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mwanzuro wari warafashwe ugamije guhangana n’ingaruka za COVID- 19.

Yagize ati “Mu nama abanyamuryango bagiranye n’ubuyobozi, bemeranyijwe ko hongerwaho abo bakinnyi kuko twari turi guhangana na Covid-19.’’

“Ubu biratandukanye kandi n’amakipe twayamenyesheje ko dusubira ku biteganywa n’amabwiriza. Ni ikibazo cyo gusobanura amabwiriza, ayo bavuga [Rayon Sports] ni ay’umwaka ushize. Umwaka ushize twari muri COVID-19. Byari bisanzwe ko abakinnyi ari 33 ariko byakozwe bamaze kubisaba.’’

Karangwa yavuze ko bazasubiza Rayon Sports ariko “Umwanzuro wo ni uko umeze.’’

Ikibazo cyo kutarenza umubare mu bakinnyi cyaje nyuma yo gusanga Rayon Sports yemerewe kwinjiza abakinnyi batatu gusa biyongera kuri 27 isanganywe.