Indege y'a USA yari igonganye n'iy'ubushinwa habura gato

Indege y'a USA yari igonganye n'iy'ubushinwa habura gato

Dec 31,2022

Igisirikare cya Amerika kiravuga ko indege y’intambara y’u Bushinwa iherutse kunyura hafi y’indege y’ubutasi y’ingabo zirwanira mu kirere yabo hejuru y’inyanja y’u Bushinwa mu mu minsi ishize, bituma umupilote w’Umunyamerika akora akazi katoroshye kugira ngo yirinde kugongana.

Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bw’ingabo za Amerika mu nyanja z’u Buhinde na Pasifika bwatangaje ko ibi byabaye ku itariki ya 21 Ukuboza ubwo indege y’Igisirikare kirwanira mu mazi cy’u Bushinwa yo mu bwoko bwa J-11 yanyuze imbere nko muri metero 6 y’izuru ry’indege y’Abanyamerika ya RC-135, indege nini ikoreshwa mu gushakisha amakuru y'ingabo zirwanira mu kirere za Amerika.

Iyi ndege yo muri Amerika ngo “yakoraga mu buryo bwemewe n'amategeko ibikorwa bisanzwe ku nyanja y'u Bushinwa mu kirere mpuzamahanga”.

U Bushinwa bukunze gushotora indege za gisirikare ziva muri Amerika n’abafatanyabikorwa bayo, cyane cyane hejuru y’inyanja y’u Bushinwa, buvuga ko ari iyabwo uko yakabaye nk’uko iyi nkuru dukesha Associated Press ivuga.

Imyitwarire nk'iyi yatumye mu 2001 haba impanuka yo mu kirere aho indege y'Abashinwa yazimiye maze umuderevu arapfa.