Kylian Mbappe yavuze ku munyezamu wa Argentine washinyaguriye ifoto ye ubwo bishimiraga igikombe cy'Isi
Rutahizamu w’ikipe y’u Bufaransa na Paris Saint Germain, yavuze make ku muzamu w’iya Argentina, Emiliano Martinez, washinyaguriye ifoto ye ubwo yishimiraga igikombe cy’Isi we na bagenzi be bari bamaze kwegukana.
Ikipe ya Argentina yatwaye igikombe cy’Isi tariki ya 20 Ukuboza nyuma yo gutsindira iy’u Bufaransa kuri penaliti. Iminota 120 irimo agace k’inyongera (extra-time) yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3 birimo bitatu Mbappé yinjije mu izamu rya Martinez.
Ubwo abakinnyi b’ikipe ya Argentina bazengurukanaga igikombe mu murwa mukuru w’iwabo, Buenos Aires, Martinez yagaragaye akikiye igipupe yometseho ifoto ya Mbappé, bituma bamwe biganjemo abakunzi b’ikipe y’u Bufaransa bamwibasira, bamushinja kutagira ikinyabupfura.
Nyuma y’umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’u Bufaransa (Ligue 1) wahuje PSG na Strasbourg kuri uyu wa 28 Ukuboza, ikibazo cy’imyitwarire ya Martinez kiri mu byo Mbappé yabajijwe.
Nk’urubuga rwa Ligue 1 rubivuga, Mbappé yavuze ko nta kibazo afite ku buryo umuntu yishimiramo intsinzi, kandi ko nta mwanya ashaka kubitakazaho. Yaboneyeho kuvuga kuri mugenzi we bakinana muri PSG, Lionel Messi.
Uyu rutahizamu w’imyaka 24 y’amavuko yagize ati: "Ariko nta kibazo mfite ku byo kwishima. Sinzatakaza imbaraga zanjye ku bintu bidafite umumaro nka biriya. Icy’ingenzi kurusha ibintu kuri njye ni uguha ikipe yanjye ibyiza. Dutegereje Leo ngo aze, dutangire dutsinde imikino, twongere dutsinde ibitego."
Emiliano Martinez ni umuzamu umenyerewe mu gucokoza abakinnyi bahanganye, bimwe byitwa gukinisha ubwonko. Bamwe mu basesenguzi bizera ko ari byo bikomeje kumufasha gukuramo penaliti nk’uko byagenze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi na Copa America 2021.
Ariko ibyo yakoreye ifoto ya Mbappé byo ntibyumvikana neza, kuko umukino wari wararangiye.