Umukobwa yahagaritse ubukwe bubura icyumweru kimwe ngo bube nyuma yo kuvumbura ikintu gitangaje ku wari ugiye kuba umugabo we

Umukobwa yahagaritse ubukwe bubura icyumweru kimwe ngo bube nyuma yo kuvumbura ikintu gitangaje ku wari ugiye kuba umugabo we

  • Umukobwa yahagaritse ubukwe kubera firimi z'urukozasoni

  • Umukobwa yafashe umukunzi we arimo kureba firimi z'urukozasoni

Dec 31,2022

Umugore yahishuye ko yahgaritse ubukwe yahoraga arota habura icyumweru 1 gusa ngo butahe nyuma yo kuvumbura ko umugabo we areba firime z'urukozasoni.

Umukunzi wa Claire yari yarahishe iri banga mu myaka 4 yose bari bamaze bateretana. Ubwo Claire yabivumburaga yarababaye cyane ahita ahagarika ubukwe n'ubwo yari amaze amezi 6 yose abutegura.

Ubusanzwe Claire afite imyaka 21 akaba ari umukirisitu cyane. Avuga ko yahoze arota kuzakundana urukundo rw'ukuri kandi ruzira ubwandu ndetse rumurkiwe n'Imana kuva mu buto bwe.

Ubwo yakundanaga n'uyu musore atifuje kuvuga izina yibwiraga ko yamaze kubona urwo rukundo, gusa ubu yumva ko byose byari ibinyoma kuva ku ntangiriro.

Ubwo haburaga icyumweru, Claire n'umukunzi we barimo bashyira ku murongo ibyari bikenewe byaburaga ngo ubukwe buzagende neza. Claire yarebye muri telefoni y'umukunzi we ngo arebe ko isoko(store) rigifunguye.

Gusa ubwo yarebaga mu ishakiro(Search bar) yabonye ko umukunzi we yahoze ashakisha filime z'urukozasoni mu masaha macye yari yatambutse maze ahita agwa mu kantu.

Bwa mbere abibaza umukunzi we yabanje kubihakana maze avuga ko umuvandimwe we yigeze kumutira telefoni ko ari we ushobora kuba yabikoze gusa byaje kurangira yemeye ko ari we wabikoze. Yagize ati: "Yego ni njye. .... mfite ikibazo."

Claire avuga ko akibibona yagizengo ni urwenya. Yagize ati: "Nkibibona nabanje gutekereza ko ari urwenya. Sinigeze ntekereza ko kubatwa na firimi z'urukozasoni bizigera byinjira mu buzima bwanjye cyaangwa se bikaba byanyangiriza mu buryo bukomeye nk'uko byangendekeye."

Nyuma y'uko umukunzi we amubwije ukuri, Claire yahise ahagarika ubukwe ndetse amenyesha abo yari yatumiye bageraga kuri 300.

Gusa avuga ko impamvu nyamuru yahagaritse ubukwe atari firimi z'urukozasoni ahubwo ni ikinyoma umukunzi we yamubeshye mu mwaka yose bari bamaranye.

Yagize ati: "Umuntu nakunze kandi nkamwitaho mu buryo bwose, we yakomezaga kumbeshya muri icyo gihe cyose twamaze dukundana ndetse na mbere yaho tukiri incuti bisanzwe kuko twari tumaze igihe kinini cyane tuziranye. Muri ako kanya gato cyane nabonye ko nari kumwe n'umunyamahanga(umuntu ntazi) nyamara naribwiraga ko muzi neza. Muri ako kanya sinashoboraga kongera kwimwizera na gato. Icyo nifuzaga buri gihe mu rukundo rwacu ni ukubwizanya ukuri ni ugukundana n'umunyakuri umuntu ashobora kwizera, gusa mu kanya nk'ako guhumbya nabonye ko uwo nizeraga nk'umunyakuri ari umubeshyi ruharwa."

ESE WOWE NI IKI KINTU WUMVA CYATUMA UHAGARIKA UBUKWE? ESE CLAIRE AFITE UKURI CYANGWA HARI UKUNDI YARI KUBIGENZA? TWIGANIRIRE KURI PAGE YACU YA FACEBOOK >> KANDA HANO

Tags: