Abasore: Dore ibintu byakwereka ko umukobwa yakwishimiye igihe muri kuganira
Bimwe mu bimenyetso byakwereka umusore ko umukobwa bari kuganira yamwishimiye nubwo atatobora ngo avuge.
1. Aseka buri kanya
Ikintu cya mbere kizakwereka ko umukobwa yishimiye ikiganiro ari kugirana n’umusore ni uko aseka bya buri mwanya ku bintu byose uri kumubwira. Ushobora kuba utari kuvuga ibintu bisekeje, gusa ukabona arasetse. Burya ni bwo buryo akoresha akwereka ko yakwishimiye n’ubwo atakwerura ngo abikubwire.
2. Agukorakora ku ntoki
Nubona umukobwa muri kuganira atangiye kugukorakora mu biganza byawe uzamenye ko yishimiye ibyo muri kuganira. Akenshi ku mukobwa biramugora kubwira umuhungu ko yamwishimiye bityo agahitamo kumukorakora ku ntoki kugira ngo umuhungu nawe abyibwire.
3. Akubwira ibintu utari usanzwe umuziho
Ikindi kimenyetso kindi simusiga kizakwereka ko umukobwa yakwishimiye muri kuganira ni uko azatangira kukubwira byinshi ku buzima bwe utari usanzwe uzi. Azakubwira nko ku bintu yaciyemo byamubabaje cyangwa byamushimishije, mbese azagufungurira umutima we.
4. Azakubaza ibibazo byihariye ku buzima bwawe
Umukobwa wishimiye ikiganiro ari kugirana n’umusore uzamubwirwa n’uko atangiye kukubaza ibintu byihariye ku buzima bwawe. Ashobora kukubaza ku nzozi ufite, ku bintu utigeze ubwira undi muntu wese cyangwa akubaze ibijyanye n’aho ukomoka n’ibindi byose bikuri ku mutima utigeze umubwira mbere.
5. Azakubwira ibintu akunda kuri wowe
Biragoye ko umukobwa wishimiye ikiganiro ari kugirana n’umusore ko cyarangira atamubwiye ibintu akunda kuri we. Uzumva akubwiye ati "nkunda amaso yawe, nkunda ukuntu witwara imbere y’abantu, nkunda ukuntu utuma nseka iyo turi kumwe". Ibyo byose nabikubwira uzamenye ko yakwishimiye bikomeye.