NESA yavuze igihe izashyirira hanze amanota y'abarangije amashuri yisumbuye 2021/2022
NESA izashyira hanze amanota taliki ya 15 Ukuboza 2022
Amanota y'abasoza amashuri yisumbuye agiye kujya hanze
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa Kane taliki ya 15 Ukuboza 2022 saa tanu (11:00) z’amanywa.
Aya manota yari ategerejwe na benshi azasohoka muri iki cyumweru nyuma y’iminsi abakoze ibizamini bibaza igihe zasohokeraa.
NESA ibinyujije kuri Twitter yemeje ko aya manota azasohoka kuwa 15 Ukuboza 2022.
Posted On: Dec 12,2022