Tshisekedi uri mu ruzinduko muri USA yatangaje ko agiye gusaba perezida Biden gufatira u Rwanda ibihano

  • Ibiro bya perezida Tshisekedi byatangaje ko azashyira imbaraga mu gusaba Joe Biden gufatira u Rwanda na M23 ibihano

  • Tshisekedi yitabiriye inama izahuza abaperezida 40 b'ibihugu bya Afurika na USA

Tshisekedi uri mu ruzinduko muri USA yatangaje ko agiye gusaba perezida Biden gufatira u Rwanda ibihano

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukuboza ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA).

Yagiye kwitabira inama yiga ku iterambere ihuza USA n’ibihugu bya Afurika izabera i Washington DC kuva tariki ya 14 Ukuboza 2022.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Washington DC, Tshisekedi yakiriwe na Perezida wa USA, Joe Biden, avuga ko muri uru ruzinduko, azashyira imbaraga mu gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano hamwe n'umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ibiro bye byabyemeje biti: "Perezida Tshisekedi azifashisha uru ruzinduko muri US, ashyira imbaraga mu gusaba ko u Rwanda na M23 igenzura bitemewe n’amategeko igice cy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru byafatirwa ibihano."

Biteganyijwe ko inama Tshisekedi yagiyemo izitabirwa n’abakuru b’ibihugu 40 byo muri Afurika. Biden ni we uzayiyobora.

Aya makuru agiye hanze mu gihe nta gihe gishize Leta ya Congo Kinshasa isabye akanama ka ONU gashinzwe umutekano gufatira u Rwanda na M23 ibihano. Aha u Rwanda rukaba rushinjwa gufasha umutwe wa M23 wazengereje ingabo za FARDC ndetse ukaba ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye by'intara ya Kivu iri mu Burasirazuba bwa Congo. Gusa u Rwanda ntirwahwemye guhakana aya makuru ruvuga ko ntaho ruhuriye n'ibibera muri Congo ko ahubwo Abacongoman bakwiye kwicara bagakemura ibibazo byabo ubwabo aho kwitwaza ibindi bihugu.

Posted On: Dec 12,2022