MU MAFOTO: Reba uburanga bw'umukobwa ugiye kurushinga n'umunyamakuru Axel Horaho

MU MAFOTO: Reba uburanga bw'umukobwa ugiye kurushinga n'umunyamakuru Axel Horaho

Byamaze kujya ahagaragara ko tariki ya 11 Kamena 2022, ari bwo umunyamakuru Axel Horaho na Masera Nicole uba muri Amerika, bazakora ubukwe nyuma y’imyaka ibiri n’igice bamaze bakundana.

 

Umunyamakuru Axel Horaho ukora mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ kuri Fine FM, yirinze kuvuga byinshi ku bijyanye n’ahazabera gahunda z’ubukwe bwe kimwe n’ibindi avuga ko bizatangazwa mu minsi iri imbere.

 

Tariki ya 18 Werurwe 2021, ni bwo Axel na Masera basezeranye imbere y’amategeko, umuhango wabereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye. Axel na Masera bagiye kubana akaramata nyuma y’imyaka ibiri n’igice bakundana.

 

Masera wemeye kuba umugore wa Horaho, asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse hari n’amakuru avuga ko nyuma y’ubukwe n’uyu munyamakuru azahita asanga umufasha we aho asanzwe aba.

 

Amafoto yo mu bihe bitandukanye agaragaza uburanga bwa Masera Nicole ugiye kubana akaramata na Horaho Axel:

Nubwo atuye muri Amerika, Masera ntiyibagiwe umuco wa kinyarwanda

Umunsi Axel ajya kwakira umukunzi we ku kibuga cy'indege cya Kigali ubwo yari avuye muri Amerika

 

Umunsi Axel na Nicole basezerana imbere y'amategeko

Nyuma y'ubukwe, biravugwa ko Axel azahita asanga umugore we muri Amerika

Posted On: Mar 03,2022