Sobanukirwa icyo π― Emoji isobanura nβigihe ikwiye gukoreshwa
Amatsiko kubyo π― bisobanura? abantu benshi bakunze gukoresha π― tuzi nka Emoji munyandiko zabo rimwe na rimwe usanga batazi ubusobanuro bwayo cyangwa se bakabyitiranya twakuboneye uburyo ikwiye gukoreshwa nicyo wasubiza mugihe bayiguhaye mubutumwa.
Akenshi π― emoji ikunze gukoreshwa mukwerekana ubunyangamugayo,umurava ndetse n’ukuri.
π― Ihamya kwemerwa kw’ikintu cyanga kwa muntu:
π― ishobora kandi gukoreshwa mu mwanya wa numero 100% niba hari ikibazo ubajije cyangwa se hari igitekereza utanze ugasubizwa hakoreshejwe π― emoji bisobanuye ko igisubizo ari yego.
Iyi emoji ubusanzwe yakozwe kugirango yifashishwe mukumenya ikigereranyo n’ubusumbane bw’amanota mumurimo w’ishuri.
Ushobora kwibaza nigute wakoresha π― emoji:
Iyi emoji ushobora kuyikoresha mugushimira umuntu igihe yakoze neza,yanakoreshwa kandi cyane mugutera umuntu imbaraga umwereka ko ari mumurongo wanyawo, cyangwa se ukarikoresha muguhamya ko igitekerezo cyatanzwe wemeranya nacyo.