Zari yagize icyo avuga nyuma yo kwinezezanya n'umusore bivugwa ko bari mu rukundo rushya bikajya ku karubanda - VIDEO

blog

Zari Hassani yagize icyo avuga ku makuru yasakaye avuga ko ari mu rukundo rushya n'umusore witwa GK Choppa bagaragaye binezezanya.

 

Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 hasakaye amafoto ya Zari n'amashusho ari kwinezezanya n'umusore witwa GK Choppa wiyemeje kubaho afasha abatishoye. Ibinyamakuru byo muri Uganda byise uyu musore umu 'Philanthropist'. Ubusanzwe abantu nkaba aba ari abaherwe bagezeyo bagahitamo kubahao bafasha abatishoye mu buryo butandukanye.

 

Aya mashusho n'amafoto byabo byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bakaba bagaragara basangira ifunguro rya nimugoroba ndetse bahuje urugwira bagacishamo bakayambirana uyu mugore akamuryama ku rutugu ndetse mbese bifashe nk'abari mu rukundo rw'ikibatsi. Abasore b'inkorokoro babarindira umutekano muri aya mashusho nabo bagaragara bari aho hafi ngo hatagira ababasagarira.

Reba Video: https://www.instagram.com/p/CZaKgZXNEws/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=embed_video_watch_again

Ikinyamakuru Mbu.ug cyaganiriye na Zari kuri uru rukundo rwe rushya rwari rwavuzwe, maze uyu mugore abihakana yivuye inyuma aho yavuze ko uyu musore GK Choppa ari inshuti ye isanzwe. Icyakora ku rundi ruhande ntibikunze kubaho kuri uyu mubyeyi w'abana batanu kugirana urugwiro bigeze kuri aka kageni n'umusore ndetse akanabisangiza abamukurikira. Uyu musore GK Choppa  bivugwa ko asanzwe ari rwiyemezamirimo ukomeye muri Africa y'Epfo akaba ari na ho atuye. 

Total Comment 0