Abari bagiye kureba uko barasa umwaka kuri BK Arena batahanye agahinda gakomeye
Abantu babarirwa mu 1,000 bari bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka ku nyubako ya BK Arena batashye bimyiza imoso, nyuma yo gutegereza ibishashi by'umuriro byagombaga kuraswa bagaheba.
Ahagana saa sita z’ijoro ubwo umwaka wa 2023 watangiraga, hirya no hino mu mujyi wa Kigali hagaragaye ibishashi by’umuriro (fireworks) nko kuri Convention Center, i Nyamirambo n'ahandi.
Ni mu gihe abari bateraniye kuri BK Arena bategereje ko hari buturikirizwe ibishahi nk'uko bari babisezeranyijwe n'umujyi wa Kigali, baraheba.
Mu bari baje kwihera ijisho ibi birori by'imbonekarimwe bagataha amara masa harimo n'abari baturutse mu ntara.
Umwe yagize ati: "Nkajye navuye i Musanze nje gutangirira umwaka hano muri Kigali, nzi ko ndiburebe uko barasa umwaka, none umujyi wa Kigali uraturaburije."
Undi yagize ati: "Byibura iyo babitumenyesha mbere twari kujya i Nyamirambo, tukareba uko bawurasa. Naho ubu badutangije umwaka nabi pe!"
Ni mu gihe umujyi wa Kigali wari watangaje ko mu bice bizarasirwamo umwaka harimo no kuri BK Arena.
Itangazo ubuyobozi bw'uyu mujyi bwasohoye ku wa 29 Ukuboza 2022 ryavugaga ko "ibishashi bizaturikirizwa kuri Kigali Convention Centre, BK Arena, Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku musozi wa Bumbogo na Hotel des Mille Collines."
SRC: Bwiza