Bwa nyuma M23 ihishuye aho ikura intwaro n'izindi nkunga inahishura impamvu RDC ishinja u Rwanda kuyifasha

Bwa nyuma M23 ihishuye aho ikura intwaro n'izindi nkunga inahishura impamvu RDC ishinja u Rwanda kuyifasha

  • M23 yavuze ko ubufasha bwose ibukura muri guverinoma ya Congo

  • M23 ivuga ko impamvu RDC ishyira mu majwi U Rwanda ari ukwirengera kubera gukubitwa incuro

Jan 02,2023

Umuyobozi w'Igisirikare cy'umutwe wa M23, Gen. Sultani Makenga, yatangaje ko ibirego bya RDC by'uko u Rwanda rwaba rubaha ubufasha ari ibinyoma Leta y'i Kinshasa yahisemo, mu rwego rwo kwirengera nyuma yo gutsindwa.

Gen. Makenga yabitangarije mu kiganiro aheruka gukorera i Kishishe, ubwo yaganiraga n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye.

Makenga yakoze iki kiganiro, mu gihe inyeshyamba akuriye zimaze igihe mu mirwano n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Kuva iyi mirwano ifashe indi ntera muri Gicurasi 2022, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yazamuye ibirego by'uko Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) ari cyo cyaba giha ubufasha M23; ibyo u Rwanda ndetse n'uriya mutwe badahwemye guhakana.

Imirwano ya FARDC na M23 kandi yatumye u Rwanda rwikomwa n'ibihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw'Isi, bitewe n'ibirego by'uko ari rwo ruri inyuma ya M23 abayobozi ba Leta ya Kinshasa batahwemye kwenyegeza.

Ku bwa Gen. Makenga, ibyo RDC ikomeje gukora biri mu rwego rwo kurengera intege nke za Leta yayo. Yavuze ko inkunga M23 ikoresha ziva muri Guverinoma ya Congo.

Yagize ati: "Guverinoma ya Congo yahisemo ibinyoma kugira ngo yirengere cyangwa ngo ishakire impamvu ugutsindwa kwayo. Inkunga zacu ziva muri Guverinoma, ntabwo ari ahandi."

Yakomeje agira ati: "Buri gihe iyo hari umuntu uharanira ukuri, iyo ari Umututsi cyangwa Umuhutu, ngo ni u Rwanda, ni Uganda, ariko cyane cyane u Rwanda. Ni yo kamere yabo, ariko ukuri kuzatsinda."

RDC mu birego byayo yakunze kuvuga ko hari n'abasirikare ba RDF baba barinjiye ku butaka bwayo, mu rwego rwo guha umusada M23.

Ni ibirego Makenga na byo yanyomoje, avuga ko "M23 igizwe n'abana ba Rutshuru, Masisi, Kalehe na bake bo muri Kivu y’Amajyepfo."

Yavuze ko bahisemo inzira y’intambara kubera ko izindi zananiwe kugira ngo ibibazo byugarije abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi byananiranye.

Ku bwa Gen. Makenga, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo burimo "abantu badashoboye, amabandi, abantu bumva ko abandi ari abacakara, bumva ko igihugu ari icyabo bonyine, ko igihugu ari nk’umutungo wabo bwite."

Yunzemo ababugize usanga bashaka kwigizayo abandi ku buryo bigera n'aho babica, ashimangira ko nta yandi mahitamo M23 ifite atari ayo gushaka igisubizo kugeza igihe abayigize bazemererwa kugira uburenganzira ku gihugu cyabo nk'abandi banye-Congo.