Gasabo: Imodoka ya FUSO yakoze impanuka
Imodoka y’ikamyo ya Fuso yamanukaga iva Jabana ahitwa mu Makawa yageze Karuruma igonga abari ku muhanda umwe ahasiga ubuzima, abandi batanu barakomereka.
Ibi byabyaye ahagana saa tatu z’igitondo kuri uyu wa 2 Mutarama 2023, ubwo Fuso RAG 586E yamanukaga umuhanda uva i Jabana ahitwa mu Makawa igana Karuruma muri uyu Murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yahamirije UMUSEKE iby’iyi mpanuka avuga ko amakuru bahawe na Majyambere Valens wari uyitwaye, aruko yafashe feri bikanga agashaka uko yayihagarikamo.
Yagize ati “Yagiye kugera mu gasanteri ka Karuruma igonga abantu bari bari ku muhanda hitaba Imana umuntu umwe abandi batanu barakomereka. Shoferi we aratubwira ko yafashe feri biranga, ashaka ubundi buryo yayihagarikamo birangira agonze motari warimo akoresha moto ye, umunyonzi warimo w’igendera n’umunyamaguru, ariko hanakomeretse nabo babiri bandi bari mur’ iyo kamyo.”
Uwitabye Imana akaba ari umumotari warimo akoresha moto ye, ni mu gihe kandi umunyonzi we yakomeretse bikomeye ndetse n’umugenzi wigenderaga n’amaguru, abakomeretse bakaba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
SSP Rene Irere akaba yongeye kwibutsa abatwara imodoka nini z’amakamyo kujya bahora bagenzura ubuzima bwazo.
Ati “Ubutumwa twaha abantu cyane cyane abatwara ziriya modoka z’amakamyo kuko harimo n’izikuze ni ukujya bakurikirana hafi ubuzima bwazo, kuko niba ari ikibazo kiri mechanique yagize, buriya bishobora kuba hari ibibazo by’amavuta yari ifite yamenetse wenda shoferi cyangwa turn boy ntabikurikirane, bishobora kuba impanuka yatewe n’imikurikiranire mike y’iriya modoka.”
Ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba shoferi w’iyi modoka yabanje gutoroka, gusa baje kumugarura.