M23 yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo gushotorwa na FARDC

M23 yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo gushotorwa na FARDC

Jan 03,2023

Imirwano yubuye hagati ya M23 n’Igisirikare cya Congo (FARDC) kiri gufashwa n’imitwe y’inyeshyamba irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR,byatumye uyu mutwe wiyemeza gufata Masisi yose.

Nkuko amafoto akomeje gucicikana abyerekana, ibintu bikomeje kuba bibi ku ruhande rwa FARDC ndetse ngo gushotora M23 bishobora gutuma ifata Masisi yose.

Kuri iki Cyumweru tariki 01 Mutarama 2023, imirwano yakomereye mu duce tw’icyaro twa Kamatembe ndetse no mu gace ka Bwiza.

Rwandatribune ivuga ko uyiha amakuru uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko agace ka Bwiza, gasa nk’aho kose kari kugenzurwa na M23 nyuma yuko uyu mutwe ukubise incuro ibitero byari byawugabweho.

Ni ibitero byubuwe na FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, Mai-Mai na Nyatura, aho bagabye ibitero ku birindiro bya M23, bagasanga abarwanyi b’uyu mutwe na bo bahihagaze bwuma.

Umutwe wa M23, watangaje ko mu gace ka Kitshanga kuri iki Cyumweru habonetse agahenge nyuma yo gutsinda FARDC n’abambari bayo.

Gusa wavuze ko uko FARDC n’iyi mitwe bakomeza kuwushotora, ugomba gufata Masisi yose mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Iyi mirwano iremereye yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje,biravugwa ko yaguyemo abagera muri 85 bo ku ruhande rwa FADC, aho hanagaragayemo umurambo w’umuzungu bivugwa ko ari umwe mu bacancuro 100 b’Abarusiya b’itsinda kabuhariwe mu kurwana rya Wagner ryiyambajwe na Tshisekedi.