Uko wakwikorera umuti wongerera ingufu umugabo mu gutera akabariro(vi****gra) w'umwimerere. Nta ngaruka utera kandi biroroshye

Uko wakwikorera umuti wongerera ingufu umugabo mu gutera akabariro(vi****gra) w'umwimerere. Nta ngaruka utera kandi biroroshye

Jan 03,2023

Viagra niwo muti uvura uburemba wabaye gikwira kuko niwo wabanje kugera ku isoko. Viagra ikaba ariyo Sildenafil. Gusa siyo yonyine ikoreshwa mu kuvura uburemba kuko hari na Levitra, Cialis n’indi itandukanye.

Nubwo iyi miti ikoreshwa mu kuvura uburemba, ariko hari n’ibindi bibi ishobora gutera uwayikoresheje nko kureba ibicyezicyezi, umutima guteragura cyane, kuba washyukwa bikarenga amasaha 4, bigasaba kwitabaza muganga, n’ibindi.

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira, ibyo wowe wakitegurira mu rugo bikagira akamaro kimwe no gukoresha iyo miti nyamara byo nta zindi ngaruka byagutera.

Urasabwa ibintu bibiri gusa mu kwikorera viagara 

. Igisate cya Watermelon

. Ibisate 2 by’indimu 

Watermelon indimu n’imashini ikoreshwa mu kubivanga

Uko bikorwa 

Watermelon urayiharura gusa ukavanaho agahu k’inyuma. Kiriya gusa n’umweru ntugikuraho kuko kirimo ibinyabutabire byinshi byongera akanyabugabo nka citrulline na lycopene. Iyo urangije ukatamo uduce duto noneho ugashyira mu mashini yabugenewe ugakoramo umutobe. Utayifite washyira mu kintu gisa neza, ugakamura n’ingufu.

Uwo mutobe urawucanira ukabira ukabona gukamuriramo ya ndimu. Urabivanga neza ugaterura ku ziko noneho ukamimina bimaze guhora.

Ubibika ahantu heza mu icupa ry’ikirahure

Uko bikoreshwa 

Mu gitondo nta kindi kintu urashyira mu nda unywa ibiyiko 2 cg 3, bitewe n’ibiro ndetse nuko ureshya. Kimwe na mbere yo kurya ibya ku manywa cyangwa nijoro

N’ikindi gihe cyose wawunywa ariko ukawunywa mbere yo kugira ikindi urya.

UYU MUTI UGIRIRA AKAMARO ABAGABO KIMWE N’ABAGORE BATAKIBASHA KUNEZEZWA N’IMIBONANO MPUZABITSINA.

N'abakuze urabafasha

Icyitonderwa

Niba wakoresheje imashini yabugenewe kandi ukaba wizeye isuku, si ngombwa kuwuteka.

Niba uwunyoye umaze igihe ukumva wahinduye icyanga wumene ukore undi

Nta kindi kintu ugomba kuvangamo, yaba isukari, umunyu cg ikindi icyari cyo cyose. Isukari yangiza bya binyabutabire bya citrulline na lycopene twabonye ko bifasha mu kongera ubushake bwo gutera akabariro biboneka muri watermelon .

Uwukoresha kuriya twavuze gusa.

NGAHO NAWE GERAGEZA UKORE UWAWE, UZATANGA UBUHAMYA