Elon Musk yashyizeho agahigo kabi katarakorwa n'undi muherwe wese ku Isi
Umuherwe Elon Musk usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'ibigo birimo Tesla (TSLA), SpaceX na Twitter, yashyizeho umuhigo wo kuba umuntu wa mbere ku Isi uhombye miliyari 200 z'amadorali ya Amerika.
Uyu munyamerika wafatwaga nk'umuherwe wa mbere ku Isi yahombye uyu murengera w'amafaranga, ahanini bitewe na $ miliyari 137 yahombye mu cyumweru gishize bitewe n'igabanuka rikomeye ry'abagura imigabane mu kigo Tesla.
Urutonde rwa Bloomberg Billionaire Index muri rusange rugaragaza ko mu mwaka ushize wa 2022 imigabane Tesla yagurishaga yahanutse ku kigero cya 65%, ari na yo mpamvu nyamukuru Musk yahombye ariya mafaranga yose.
Elon Musk wari ufite umutungo ubarirwa muri $ miliyari 340 mu Ugushyingo 2022, kuri ubu umutungo we urabarirwa muri $ miliyari 137.
Igihombo yahuye na cyo cyatumye anahita atakaza umwanya wa mbere ku rutonde rw'abaherwe ba mbere ku Isi, kuko yahise ahigikwa n'Umufaransa Bernard Arnault.