Aho kuva mu duce 2 yasabwe kuvamo, M23 yafashe utundi duce tubiri
M23 ikomeje kwagura ibitero byayo kugirango yigarurire Masisi
Ingabo za FARDC zikomeje gushotora iza M23
M23 yanze kuva mu duce 2 yasabwaga kuvamo
Nyuma y’umunsi umwe gusa M23 isabwe n’Ubuyobozi bw’ingabo zihuriwe n’Ibihugu bigize Umuryango w‘Afurika y’Iburasirazuba ziri mu Butumwa bwo kugarura amahoro n’Umutekano muri DRC, kuva muri Rumangabo na Kishishe, uyu mutwe warushijeho kwigarurira ibindi bice bitandukanye birimo Nyamilima na Gisharu muri Teritwari ya Rutshuru hafi y’umupaka wa Ishasha uhuza iki gihugu na Uganda.
Ejo kuwa 2 Mutarama 2023, Lt Col Ndjike Kaiko Umuvugizi wa FARDC muri Opresiyo Sokola 2, nawe yemeje aya makuru avuga ko guhera ku munsi wejo , agace ka Nyamilima na Gisharu muri Gurupoma ya Binza Teritwari ya Rutshuru, kamaze kugera mu Maboko ya M23 nyuma y’imirwano ikomeye.
Mbere yaho gato kuwa 30 Ukuboza 2022, Umutwe wa M23 wari wamaze kwigaruri agace ka Bwiza muri Teritwari ya Rutshuru nyuma y’imirwano ikomeye yanagaragayemo abacancuro b’Abazungu harimo uwahasize ubuzima , barimo kurwana k’uruhande rwa FARDC.
N’ubwo M23 isabwa kuva muri Rumangabo na Kishishe bitarenze kuwa 5 Mutarama 2023 nyuma yo kuva muri Kibumba,ubu uyu mutwe ukomeje gukataza aho imirwano yamaze kugera muri Teritwari ya Msisi .
Ubu, imirwano ikomeye ihanaganishije Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije na FDLR , Mai Mai Nyatura n’abacancuro b’Ababazungu, iri kubera mu gace ka Kamatembe na Karenga muri Pariki ya Virunga ho muri Teritwari ya Masisi, k’uburyo isaha iyari yose utu duce natwo dushobora kugwa mu maboko ya M23.
Umutwe wa M23, uheruka gutangaza ko ushobora kwigarurira Teritwari ya Misisi yose mu rwego rwo kwirwanaho , bitewe n’uko FARDC ,FDLR n’imitwe ya Mai Mai bakomeje kuyishotora bayigabaho ibitero.
M23, ivuga ko yateye intambwe mu rwego rwo kubahiriza imyanzurio ya Luanda na Nairobi ubwo yavaga muri Kibumba k’ubushake , ariko Ubutegesti bwa Kinshasa, FDLR , Mai Mai n’indi mitwe irebwa niyo myanzuro ikaba nta gahunda ifite cyangwa se kugaragaza ubushake mu rwego rwo kubahiriza iyo myanzuro igamije kuzanira igihugu cya DRC amahoro.
Kugeza ubu, haribazwa niba M23 izemera kuva muri Rumangabo na Kishishe bitarenze kuwa 5 Mutarama 2023 , mu gihe ikomeje gukataza yigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru hafi kuyifata yose ndetse ikaba yamaze kwagura imirwano yerekeza muri Teritwari ya Masisi.
IVOMO: RWANDA TRIBUNE