M23 yavuze ko igiye gufata undi mugi ukomeye

M23 yavuze ko igiye gufata undi mugi ukomeye

  • Ingabo za FARDC zikomeje gukubitwa incuro

  • Abarwanyi ba M23 bakomeje guhangana na FARDC n'imitwe bafatanyije

Jan 04,2023

Umutwe wa M23 nyuma yo gufata agace ka Kisharo, watangaje ko ubu uhanze amaso agace ko mu misozi gaherereye mu bilometero bitatu uvuye mu gace ka Nyamilima.

Agace ka Kisharo gaherereye muri Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, kafashwe n’abarwanyi ba M23 ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 02 Mutarama 2022.

Ni agace kafashwe n’uyu mutwe nyuma y’urugamba rukomeye warwanyemo na FARDC ndetse n’abambari bayo yiyambaje aho ku wa Mbere hari haramutse humvikanamo urusaku rw’amasasu.

Uyu mutwe watangaje ko “Nyuma ya Kisharo, M23 ikomeje guhangana n’umwanzi yerecyeza Nyagahinga mu misozi iri mu bilometero 4 uvuye Buramba ndetse na bitatu uvuye mu mujyi wa Nyamilima.”

Uyu mutwe waboneyeho kuburira inyeshyamba z’imitwe yiyemeje gutera ingabo mu bitugu FARDC ko yazibukira ndetse uvuga ko umujyi wa Nyamilima ugiye na wo gufatwa n’uyu mutwe wa M23.

Imirwano yo ku wa kabiri yasize umutwe wa M23 wigaruriye Nyamilima na Buramba muri Gurupema ya Binza mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Kiwanja.

Ni Imijyi mito yagenzurwaga na Maimai ifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bahungiye i Nyakakoma.

Uyu mutwe kandi wigaruriye ahitwa Tshabavu n’uduce byegeranye turi mu birometero icumi uvuye i Kisharo hasanzwe hari mu maboko y’abandwanyi bayobowe na Gen Sultan Emmanuel Makenga.

Muri kariya gace, FARDC n’ihuriro ry’imitwe bifatanyije bagerageje kwirwanaho no kwishyira hamwe ariko M23 ibarusha ingufu amaguru bayabangira ingata.

Bamwe mu basirikare ba Leta bafashwe na M23 bavuze ko barushijwe imbaraga bakisanga mu biganza byayo.

 

IVOMO: RWANDATRIBUNE.COM