Birababaje: Iyo yasabaga se amafaranga y'ishuri yamusabaga ko baryamana. Umukobwa yahishuye uko yaramanaga na se kugeza babyaranye

Birababaje: Iyo yasabaga se amafaranga y'ishuri yamusabaga ko baryamana. Umukobwa yahishuye uko yaramanaga na se kugeza babyaranye

Jan 04,2023

Joyce afite imyaka 25 yavukiye mu mugi wa Nakuru mu majyaruguru ya Nairobi akaba yarabyaranye na se nk'ikiguzi cyo kugirango amuhe amafaranga y'ishuri.

Yakuriye mu muryango arerwa na mama we ndetse na se, akura akunda ishuri cyane ariko kubona amafaranga bikamugora kuko umuryango we utari wishoboye.

Amafaranga y'ishuri yayasabaga papa we kuko ngo ari we washoboraga kuyabona. Gusa ngo igihe cyarageze Se atangira kumubwira ko kugirango amuhe amafaranga hari icyo nawe agomba kumukorera.

Igitangaje ntiyamusabaga gusubiramo amasomo, gukora imyitozo, gutsinda cyangwa kuzaba uwa mbere nk'uko abandi babyeyi benshi babisaba abana babo ahubwo we yamusabaga ko babanza bakaryamana kugirango ayamuhe.

Joyce avuga ko ibi byatangiye ubwo yari afite imyaka 12 aho yajyaga amusanga mu cyumba yaragaramo agatangira kumukorakora yamubuza akanga agakomeza kumukorakora.

Ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye ni bwo yamusanze mu cyumba yararagamo maze amusaba ko baryamana aha ngo yari amaze iminsi atajya ku ishuri kubera kubura amafaranga y'ishuri. Kubera gukunda ishuri cyane byaje kurangira Joyce yemeye ko baryamana kubera ko yamubwiraga ko nabyanga atazasubira kwiga kuko atazamuha amafaranga y'ishuri.

Ibi ngo ntibyabaye incuro imwe gusa kuko nyuma bongeye kumwirukana na bwo akamubwira ko bagomba kongera bakaryamana akabona kuyamuha.

Ku ncuro ya gatatu na bwo Joyce yaratashye maze abwira se ikibazo cy'ishuri maze Se amubwira ko bagomba kongera bakaryamana akabona kuyamuha. Kuri iyi ncuro Joyce yarabyanze amubwira ko yahitamo kwicara aho kugirango yongere kuryamana na we gusa ngo se yakomeje kumuhatiriza amubwira ko atazigera yiga naramuka abyanze. N'uko bigeza aho arabyemera ari nabwo yahise amutera inda.

Joyce avuga ko igihe cyose yamaze ahohoterwa na Se nta wundi muntu wigeze abimenya kuko Se yari yarambuye ko naramuka abivuze azamwica.

Joyce avuga ko we n'umuryango we baranaga mu nzu y'icyuma kimwe gusa. Maze ababyeyi bakarara ku ruhande rumwe n'abana bakarara ku rundi.

Nyuma yo gutwita, Joyce wari ukiri muto ntiyahise abimenya, gusa aho inda ikuriye yaje kubibwira Se maze amubuza kuzagira uwo abibwira ariko nyuma yaje kugira ubwoba aratoroka arigendera. Iyo mama we yamubazaga uwamuteye inda yaracecekaga kugirango Se atazagaruka akamwicana na mama we nk'uko yari yarabimubwiye.

Igihe cyarageze aza kubyara umwana. Ni uko nyuma yaho Se aza kugaruka mu rugo. Kubera kwa gukunda ishuri Joyce yongeye gusaba Se ko yamusubiza mu ishuri ariko na none Se yongera kumusaba ko baryamana ngo amuhe amafaranga.

Ubu busabe bwa Se ngo bwatumye yumva yiyanze maze yiyemeza kubivuga yashaka agapfa kuko yari amaze kurambirwa ihohoterwa rya Se. Ibi ngo byatumaga ahora yibaza icyo yakoreye Se gituma amukorera ibi akakibura.

Yegereye umuyobozi amutekerereza uko ikibazo kimeze na we kubyakira biramunanira. Yahise ahamagara nyina akibimubwira ahita agwa igihumure. Se yafashwe arafungwa ariko agahana avuga ko umwana atari uwe kugeza bakoze ibizamini bya DNA bikaza bivuga ko umwana wa Joyce ari uwa Se ni uko akatirwa gufungwa.

Joyce abayeho mu buzima bugoye cyane kubera ubukene ndetse n'umwana we wavukanye ubumuga bw'amaguru bisaba kumujyana kwa muganga kenshi. Ikirenze kuri ibi ni uko se yavuze ko nafungurwa azamwicana na nyina kandi ngo kuri ubu ashigaje umwaka umwe cyangwa ibiri.

Kubera ubwoba bwinshi afitiye Se Joyce arasaba ko yahabwa ubuhungiro kugirango akize ubugingo bwe.

Src: Afrimax