Iradukunda n'umunyamerika baburana ikibaza bitabye urukiko baburana mu mizi. Iradukunda ntiyemera ibyo kuba umukozi w'uyu mushoramari

Iradukunda n'umunyamerika baburana ikibaza bitabye urukiko baburana mu mizi. Iradukunda ntiyemera ibyo kuba umukozi w'uyu mushoramari

  • Iradukunda yahakanye ibyo kuba umukozi wa Allen Becky

Jan 04,2023

Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze, rwatangiye kuburanisha urubanza Umunyamerika Allen Michael Becky aregamo Umunyarwanda Iradukunda Gilbert ku mutwarira ubutaka.

Saa yine n'iminota 15 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Mutarama 2023, ni bwo urukiko rwatangiye kuburanisha aba bombi.

Wallen Becky utagaragaye mu rukiko yari ahagarariwe na Me Maurice Munyentwari usanzwe ari umwunganizi we mu mategeko, mu gihe Iradukunda wari witabiriye iburanisha yari yunganiwe na Me Rwamukwaya.

Ubutaka Allen na Iradukunda baburana buherereye mu kagari ka Nyonirima ho mu murenge wa Kinigi w'akarere ka Musanze, ahubatse hoteli yitwa Villa Gorilla y'uriya mushoramari w'Umunyamerika.

Me Munyentwari yabwiye urukiko ko ibya Allen na Iradukunda Gilbert bigitangira hari muri 2015, ubwo uriya munyamerika yahaga Iradukunda $126,000 yo kumugurira ibibanza birindwi, hanyuma undi akaza kuvanamo kimwe muri byo akacyiyandikaho.

Yavuze ko Allen Michael Becky akiza mu Rwanda yakoranye na Iradukunda Gilbert wari umenyerewe iby'amahoteri, bakorana amasezerano y'uko yamufasha gushinga Hoteli mu Rwanda.

Allen ngo yemeye gutanga igishoro, hanyuma Iradukunda akakibyaza umusaruro.

Mu masezerano bombi bagiranye ngo bumvikanye ko nyuma y'imyaka itanu Iradukunda azegukana 50% by'imigabane y'iyo hoteli ku bwo kubyaza umusaruro ariya mafaranga yari yarahawe.

Mu masezerano bakoranye cyakora cyo ngo bemeranyije ko Iradukunda Gilbert agomba kuba umukozi (General manager), ndetse imitungo yose yaguze ikandikwa mu izina rya Villa Gorilla Hoteli.

Me Munyentwari yavuze ko nyuma yo kugura ubutaka, Iradukunda yaje kubakisha hoteli Villa Gorilla muri 2016; anubaka ku butaka burimo ubwo aburana na Allen Michael Becky.

Mu kugaragaza ko Iradukunda na we yaba azi neza ko ubutaka aburana atari ubwe, Me Maurice Munyentwari yavuze ko muri 2019 Iradukunda ubwe yitangarije ku mbuga ku rubuga rwe rwa Facebook ko ubutaka bwose ari ubwa Villa Gorilla ndetse ahamagarira abatuye Isi gusura iyi hoteli.

Yavuze ko bigeze muri 2020 ari bwo yibarujeho ubutaka bwa Allen.

Iradukunda Gilbert ngo wirukanwe muri Kamena 2021 kubera imicungire mibi ya Hoteli, ngo byabaye ngombwa ko abo yakoreraga bamubaza impamvu ubutaka bwabo, undi avuga ko bazabikosora.

Me Munyentwari yavuze ko ku musoro wa 2020 Iradukunda Gilbert ari we wakoze imenyekanishamusoro ry'ubutaka aburana na Allen Becky, ariko abikora mu izina rya Villa Gorilla Hotel. Yavuze ko icyo ari ikimenyetso kerekana ubutaka atari ubwe.

Uyu munyamategeko yavuze ko ibirenze ibyo uregwa ku wa 17 Ukuboza 2020 yahaye Allen ubutumwa bwa Email amusaba ko yakohereza amafaranga yo gusora.

Yasabye urukiko kubaza uregwa impamvu yiyitirira ubutaka atigeze na rimwe atangira imisoro, ndetse n'aho yabaga ubwo ubutaka bwubakwagaho.

Ku bwa Me Maurice Munyentwari, "kwiyandika kuri buriya butaka kwa Iradukunda ni kubera agahinda, nyuma yo kudahabwa 50% by'imigabane ya Hoteli yari yaremerewe."

Yasabye Urukiko gushingira ku bikubiye mu ngingo 108 y'itegeko ryerekeye ibimenyetso bicukumbuye, rugaha Allen ubutabera.

Umwunganizi mu mategeko w'uregwa yabwiye urukiko ko umukiriya we atigeze yirukanwa n'uriya munyamerika, ngo kuko atari umukozi we.

Iyi ngingo yo kwirukanwa iri mu yagiye ikunda kuzamura impaka mu rukiko, bijyanye no kuba uregwa avuga ko nta masezerano y'akazi yigeze asinyana n'umukoresha we.

Me Rwamukwaya yabwiye urukiko ko mu masezerano uwo yunganira yagiranye na Allen ntaho amubuza kuba yagura umutungo we bwite.

Yasabye ko abarega bagaragaza aho muri $126,000 Iradukunda yari yarahawe hari aho yaba yarasabwe kugura ingano y'ibibanza cyangwa bakavuga aho bigomba kuba biri.

Yavuze ko ikibanza ashinjwa kwiba kuba kegereye Villa Gorilla Hotel nta kibazo gikwiye kibirimo, ndetse abaza niba harigeze hakorwa 'Expertise' igaragaza niba hari amafaranga Iradukunda yaba yarapfushije ubusa mbere y'uko umutungo we watakwa.

Me Rwamukwaya kandi yavuze ko Iradukunda atari umukozi wa Allen, ko ahubwo "yari umufatanyabikorwa we, bityo ko atashoboraga kwiyiba" kandi umutungo wari nk'uwe.

Yavuze ko uko Iradukunda Gilbert yaguraga ubutaka Allen yahitaga atwara icyangombwa cyabwo, bityo akabaza impamvu atahise atwara icyangombwa cy'ububuranwa ubwo bwagurwaga.

Umucamanza yabajije Rwamukwaya impamvu Allen yatwaye ibyo byangombwa kandi Iradukunda Gilbert mu kwiregura kwe yaravuze ko atazi aho undi aherereye, amusubiza ko yagiye nyuma.

Yavuze ko ibivugwa ko Iradukunda yatwaye ubutaka bwa Allen Becky ari "imitwe y'abazungu kuri ubu bafite Villa Gorilla Hotel", binajyanye no kuba Allen we atakiba mu Rwanda.

Mu bashyizwe mu majwi harimo umunyamerikakazi witwa Liza.

Umucamanza yabajije Me  Maurice Munyentwari uwo Liza washyizwe mu majwi uwo ari we, asubiza ko Liza ari "Umuyobozi wa Villa Gorilla kuko ari Company."

Me Rwamukwaya ubwo yongeraga guhabwa umwanya yavuze ko umukiriya we atigeze yirukanwa, ko ahubwo yahisemo guhunga nyuma yo kubona Villa Hotel ijemo abandi bantu atazi.

Muri uru rubanza hanagarutswe ku gishushanyo cy'isambu yubatsemo Villa Gorilla Hotel gishushanyishijwe intoki Iradukunda Gilbert yemera ko ari we wagikoze kugira ngo agaragaze iriya Hoteli.

Uyu ubwo yahabwaga umwanya yavuze ko ikibanza aburana na Wallen we yakiguze mu nguzanyo uriya munyamerika yari yaramuhaye, akaba yarakiguze ku giti cye kugira ngo ateze imbere aho akorera.

Iradukunda yavuze ko Villa Gorilla Hotel kuri ubu ngo ifite agaciro ka Frw miliyari imwe.

Me Rwamukwaya yavuze ko iyo umukiriya we atigeze agambirira kwiba Allen ubutaka, ngo kuko iyo biba ari ibyo yakabaye yaragiye no kubugura ahandi.

Umucamanza yabajije Rwamukwaya uko byari kugenda iyo ba nyiri Villa Gorilla Hotel baza kuyizitira hanyuma bwa butaka bugahera imbere, asubiza ko icyo kibanza kitahoze muri Hoteli ko ahubwo abazungu nyuma yo kwirukanwa bagose ubutaka bw'uwo yunganira kugira ngo bazabwiyitirire.

Iradukunda Gilbert yavuze ko kuba ubutaka bwe bukikijwe n'inyubako za Hoteli bitavuze ko atari ubwe.

Iradukunda yasabwe kugaragaza amasezerano yaba yaraguriyeho ubutaka yise ubwe, avuga ko inyandiko zoze yari afite zatwawe ubwo abazungu babomoraga ibiro bya Hoteli mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Yavuze ko ubutaka buburanwa yabuguze muri 2018, ibyatumye uwunganira Allen Becky abaza niba yaba yaraguze ubutaka buriho ibikorwa bya Villa Gorilla Hoteli.

Ni nyuma yo kugaragaza ko uregwa yagiye apostinga ku mbuga nkoranyambaga ze (Facebook) amafoto ya Villa Gorilla Hotel ari ho na buriya butaka buburanwa. Yasabye urukiko gusuzuma ayo mafoto.

Me Munyentwari yasobanuye ko ku wa 08 Mata 2021 Allen yasabye Iradukunda Gilbert kumwereka ubutaka yari amaze kugurira Villa Gorilla Hotel, ari na bwo undi yashushanyije n'intoki ya karita Iradukunda yemeye mbere yo kuyimwoherereza ku rubuga rwa Whatsapp.

Uko urubanza rwarimo rujya mbere ni na ko Iradukunda yagaragarizaga uburakari bukomeye mu rukiko, ibyatumye umucamanza afata umwanya wo kumucubya kugira ngo agabanye uburakari.

Yavuze ko kuba yarishyuriye imisoro kiriya kibanza nta kibazo abibonamo, kuko inguzanyo avuga ko yari yarahawe yari yemerewe kuyikoresha icyo ashaka ku bw'inyungu za Hoteli.

Me Munyantwari yavuze ko ubutaka buburanwa butariho Jardin gusa, kuko bunariho 'Fire Pit' boteraho umuriro ahamya ko yubatswe muri 2016.

Iradukunda wakunze gusa n'uwivuguruza yavuze ko iyi 'Fire Pit' ari we wayubatse, gusa avuga ko atibuka neza igihe yayubakiye.

Nyuma y'isaha irenga impande zombi ziburana, umucamanza yapfundikiye urubanza, avuga ko umwanzuro warwo uzasomwa ku wa 30 Mutarama 2023, saa kumi z'umugoroba.

Src: Bwiza