Nyuma y'uko abaganga bagizwe abere, uwapfushije umugore we nyuma yo kubagwa mu bitaro bya Baho yiyemeje kujurira
Ibyashingiweho n'urukiko kugirango abaganga bo muri Baho International bagirwe abere
Paul Jabo yavuze ko agiye kujurira
Paul Jabo, umupfakazi wa Chantal Ngwinondebe, umurwayi w’umugore wapfiriye mu Bitaro Mpuzamahanga bya Baho (BIH) muri Nzeri 2021 mu gikorwa cyo kubaga, yiyemeje kujuririra icyemezo cy’urukiko cyo kugira abere abaganga bakoze icyo gikorwa.
Kuva mu mwaka ushize, Dr. Gaspard Ntahonkiriye, inzobere mu bijjyanye n’indwara z’abagore na Dr. Alfred Mugemanshuro, umuhanga mu bijyanye n’ikinya (anesthesiologue) bombi babaze Ngwinondebe, bari mu nkiko bashinjwa uburangare no kutitonda bivugwa ko byatumye Ngwinondebe apfa.
Uyu mugore w'imyaka 54 yapfuye ubwo abaganga bombi bageragezaga kuvana agakoresho gafasha kuboneza urubyaro kitwa intrauterine device (IUD) mu mubiri we.
Mu iburanisha ryabanje mu rukiko rwibanze rwa Kicukiro, abashinjacyaha babwiye umucamanza ko igihe umurwayi yasuzumwaga mu bitaro, Dr. Ntahonkiriye yagerageje kumukuramo IUD ariko birababaza cyane ku buryo yahisemo gukoresha hysteroscopy, uburyo bwo kubaga bukorwa hifashishijwe endoskopy.
Yagiriwe inama yo gusubira ku bitaro nyuma y'iminsi ibiri kugira ngo babikore.
Agarutse, Dr. Mugemanshuro yamuteye ikinya maze Dr. Ntahonkiriye aramubaga, ariko kubw’ibyago umugore ntiyabasha kurokoka operation.
Abashinjacyaha bagaragaje ko raporo y’agateganyo y’ibizmini byo kwa muganga yerekanye ko Ngwinondebe yapfuye azize indwara ya laryngospasm, ituma guhumeka bigorana rimwe na rimwe. Hano, bavuze ko urupfu rwe rwari kwirindwa iyo abaganga bakora ibyo basabwaga gukora.
Mu bindi, bavuze ko kubaga bitagenze neza kubera ko inzu y’ibagiro itari ifite ibikoresho by'ingenzi birimo oxygen na adrenaline, imiti ikoreshwa mu gihe umutima urekeye aho gutera.
Icyakora, abo baganga bombi bireguye bavuga ko bakoze ibyo bagombaga gukora byose nk’abanyamwuga. Bashimangiye kandi ko oxygen na adrenaline byari bihari mu gihe cyo kubaga.
Abashinjacyaha ariko bakomeje kwemeza ko adrenaline nta yari ihari, bakomoza ku buhamya bw'umutangabuhamya wavuze ko umwe mu baganga witwa Thomas (wari umukozi mu bitaro icyo gihe) yihutiye kujya ku Gisimenti kugura uwo muti nyuma y’uko umurwayi apfuye. Ni mu gihe bivugwa ko Adrenaline ikoreshwa mu minota ibiri cyangwa itatu mu gihe umurwayi agize ikibazo cy’umutima.
Abashinjacyaha rero bavuze ko imbaraga za Dr. Thomas zo kuyigura nyuma y’uko umurwayi yari yamaze gupfa zishobora gusobanurwa nko kugerageza guhisha amakosa y'ibitaro yo kubura imiti nk'iyi mu gihe cyo kubaga.
Bitandukanye n'ibyo abashinjacyaha bavuga, Dr. Jean Bonaventure Uwineza, umwe mu baganga bakoze iperereza ku bikorwa by'ibitaro bya Baho nyuma y'urupfu rwa Ngwinondebe, yabwiye urukiko ko igihe itsinda rye ryageraga mu bitaro kugira ngo bakore iperereza, habonetse adrenaline ihagije ishobora gukoreshwa umwaka wose.
Yongeyeho ko na oxygen yari ihari.
Igihe umucamanza yamusabaga gusobanurira urukiko icyatumye ibitaro bifungwa umwaka ushize. Yasubije ko ikipe ye atari yo yafunze ibitaro, ahubwo ko ari Akanama k’ubuvuzi n’ubw’amenyo.
Ku ya 9 Ukuboza, urukiko rwasohoye umwanzuro ugira abere abo baganga bombi, icyemezo kikaba cyari gishingiye ahanini ku bisobanuro byatanzwe n'abacamanza na Dr. Uwineza n'undi muvuzi w’inzobere washinzwe gusobanurira abacamanza raporo ya Minisiteri y’ubuzima n’uburyo ibikorwa byo kubaga bikorwa.
Aganira na The New Times, Paul Jabo, umupfakazi wa nyakwigendera Ngwinondebe, yavuze ko azajurira.
Ati: “Ntabwo mbona ko habayeho ubutabera. Namaze kuvugana n'abashinjacyaha mbasaba kujurira ”.
Src: Bwiza