Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yitabye Imana

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yitabye Imana

  • Uwamariya Joselyne Fanethe wari umuyobozi wa Komite Ngenzuzi yayo yitabye Imana

Jan 05,2023

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Uwamariya Joselyne Fanethe wari umuyobozi wa Komite Ngenzuzi yayo yitabye Imana.

Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwa Twitter rwayo yavuze ko Uwamariya yitabye Imana mu ijoro ryakeye, gusa ntiyatangaza icyo yaba yazize.

Yunzemo iti: "Twihanganishije umuryango we bwite, inshuti ze n'abo bakoranye mu mirimo itandukanye. Imana imuhe iruhuko ridashira."