Imodoka yarimo abagenzi yafashwe n'inkongi y'umuriro gusa ibyababa kuri aba bagenzi ni ibitangaza

Imodoka yarimo abagenzi yafashwe n'inkongi y'umuriro gusa ibyababa kuri aba bagenzi ni ibitangaza

  • Abagenzi barokotse inkongi yafashe imodoka bari barimo

Jan 06,2023

Imodoka yari itwaye abagenzi yaturitse ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro nyuma gato y’uko abagenzi babonye ko ibintu bitagenda neza bagakizwa n’amaguru.

Amashusho y’iyi bisi iri gushya yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ibi bibereye ahitwa Greater Manchester.

Umugabo umwe washyize aya mashusho kuri Twitter yansitse ati "Bisi ya Hale yahiye, uwabibonye yampaye aya mashusho. Birasa naho abagenzi bagize amahirwe yo guhunga."

Mu mashusho, iyi Bisi y’ubururu yagaragaye iri guhira aho imodoka zihagarara ndetse n’umwotsi w’umukara wazamukaga.

Abagenzi bose bari muri iyi bisi ngo bahunze nta n’umwe ugize ikibazo, mbere y’uko ifatwa n’umuriro.

Nta makuru menshi aratangazwa ku cyateye gushya ku iyi modoka itwara bagenzi yahiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Abari aho babwiye ibinyamakuru ko nta muntu n’umwe wapfiriye muri iyi mpanuka gusa abashinzwe kuzimya inkongi bamaze iminota 40 bayizimya.