Dore umutoma ukomeye Miss Naomie yatewe n'umukunzi we ubwo yizihizaga isabukuru ye

Dore umutoma ukomeye Miss Naomie yatewe n'umukunzi we ubwo yizihizaga isabukuru ye

  • Miss Naomie yizihije isabukuru y'amavuko

  • Michael Tesfay yateye umutoma ukomeye Miss Naomie bari mu rukundo

Jan 06,2023

Mu magambo aryoheye amatwi Michael Tesfay umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko amwibutsa urwo amukunda.

Ni ubutumwa yamwandikiye mugihe baryohewe n’ubuzima mu mujyi wa Dubai, aho basohokeye mu kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Michael Tesfay abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yifashishije amafoto we na Naomi bari gusangirira ubuzima mu Mujyi wa Dubai, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Mu magambo ye ubwo yifurizaga isabukuru y’amavuko Miss Naomi, yagize ati “Isabukuru nziza ku mugore udasanzwe mu buzima bwanjye. Mu by’ukuri ukwiriye ibyiza byinshi".

Uyu musore yijeje umukunzi we ko aharanira gukomeza kongera ibihe bizafatwa nk’urwibutso ku rukundo rwabo ndetse anamwibutsa ko amukunda.

Miss Nishimwe Naomie nawe amaze kubona ubutumwa bw’umukunzi we ntiyaryumyeho ahubwo yamushimiye nawe amwizeza kumukunda ibihe byose.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo amakuru y’urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie n’uyu musore yatangiye gusakara mu itangazamakuru ndetse kuva icyo gihe nabo ntibigera bongera guhisha urwo bakundana.