Umutoza Haringingo uri mu manegeka muri iyi minsi yasabwe ikintu gikomeye na Rayon Sports kugirango agume ku kazi
Haringingo yatezwe imikino 3 ibanza kugirango abashe kuguma ari umutoza wa Rayon Sports
Abayobozi ba Rayon Sports ntibishimiye umusaruro wa Haringingo
Umutoza Haringingo Francis Christian utoza Rayon Sports yatezwe imikino itatu ibanza mu gice cya kabiri cya Shampiyona, yananirwa kuyitsinda akazirukanwa.
Amakuru aravuga ko uyu Murundi azirukanwa naramuka adatsinze imikino irimo uwa Musanze FC, Mukura Victory Sports n’uwa Kiyovu Sports.
Rayon Sports ntiyashimishije abakunzi bayo mu mikino iheruka ahanini bitewe n’urwego rw’abakinnyi bayo benshi bemeza ko bari hasi.
Rayon Sports yasoje igice kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 28, irushwa abiri na AS Kigali ndetse na Kiyovu Sports za mbere zinganya 30.
Nubwo uwo musaruro atari mubi, ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abakunzi bayo ntibishimiye uburyo ikipe yabo yabonye amanota 10 gusa mu mikino icyenda iheruka nyamara yari yarabonye amanota 18 mu mikino itandatu ibanza aho yari inayoboye Shampiyona.
Rayon Sports ntiyigeze ibona inota na rimwe mu mikino itatu iheruka kuko yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-2, na APR FC igitego 1-0 ndetse na Gasogi United yayibonyemo igitego 1-0.
Haringingo ashinjwa kutagira abakinnyi 11 bahoraho akoresha mu ikipe, ahubwo akunda guhora ahinduranya, rimwe akifashisha bamwe bavuga ko bigoye kwitegaho umusaruro.
Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ntibishimiye uburyo bw’imikinire y’uyu mutoza ndetse n’imisimburize, aho bavuga ko ari imwe mu ntandaro zo gutsindwa kuko idahinduka.
Haringingo ashinjwa imyitwarire mibi imugaragaraho we n’abakinnyi bitwa ko bakomeye mu ikipe cyane cyane iyo batsinzwe aho bagaragara mu tubari kandi basangira ndetse bagasinda.