Papa Benedict XVI yashyinguwe - Papa Francis akora amateka yaherukaga mu 1415
Papa Francis yayoboye umuhango wo gushingura Papa Benedict i Vatikani, rimwe akanyuzamo agakora ku sanduku ye ikoze mu mbaho mu misa yo kumusezeraho yabereye ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Bwabaye ubwa mbere kuva mu 1802 Papa uriho ayobora umuhango wo gushyingura uwamubanjirije.
Benedict, wagenderaga ku murongo wa teworojiya ya kera, yatangaje isi igihe yeguraga mu 2013 ku ntebe y’umushumba wa Kiriziya Gatulika, akavuga ko “atari agifite intege z’ubwenge n’umubiri” zikenewe.
Umurambo we washyinguwe mu mva iri muri Basilika ya Mutagatifu Petero, muri uwo mwana inzogera zikaba zavugijwe mu cyaro cyo mu Budage aho Joseph Ratzinger yavukiye hashize hafi imyaka mirongo icyenda n’itandatu.
Umunsi wo gushyingura Papa Benedict watangiye gute?
Abantu barenga 60,000 bakoraniye ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican muri misa yabanjirije umuhango wo gushyingura Papa Benedict XVI wapfuye mu ijoro rishyira uyu mwaka mushya afite imyaka 95.
Uyu muhango ntabwo warusanzwe, kuko wayobowe na Papa Francis warurimo gushyingura uwo yasimbuye, ibintu by’imbonekarimwe mu mateka ya Kiliziya.
Bigendanye n’uburyo yasize abisabye - ko uyu muhango waba uciye bugufi kandi woroheje - umurambo we waruri mu isanduku isanzwe y’urubaho kandi wari utwawe ku mbaho zambitswe igitambaro ubwo wasohorwaga muri Bazilika.
Abategetsi b’Ubutaliyani n’Ubudage, igihugu yavukiyemo akitwa Joseph Ratzinger, mbere y’uko aba umushumba wa Kiliziya Gatolika, nibo gusa batumiwe mu buryo buzwi na Vatican. Ibi kubera ko apfa atari akiri umukuru wa leta ya Vatican.
Gusa abandi bategetsi benshi b’iburayi barimo nyina w’umwamikazi wa Espagne, n’Umwami Filipo w’Ububiligi n’umugore we Mathilde barahagera.
Abakuru b’ibihugu bya Pologne, Slovenia, Portugal na Hungary nabo barajya i Roma, kimwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa Gerard Darmanin.
Itorero Orthodox ry’Uburusiya rihagarariwe muri uyu muhango na Anthony of Sourozh.
Uyu muhango witabiriwe kandi n’abasenyeri barenga 400, abapadiri 4,000, n’ababikira benshi.
Abantu bacye ugereranyije na 2005
Uyu munsi ni igitondo gikonje i Roma, nk’uko umunyamakuru wa BBC Harry Farley uri aho uyu muhango urimo kubera abivuga, ibyo ariko ntibyabujije abantu benshi kwitabira, gusa ntibagereranya n’abitabiriye umuhango nk’uyu uheruka.
Mu minsi itatu ishize abasaga 200,000 baje gusezera ku murambo wa Papa Benedict wari muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, ariko mu 2005 abarenga miliyoni eshatu baje mu gikorwa nk’icyo naho 500,000 bakitabira umuhango wo kumushyingura, abandi ibihumbi amagana bakawukurikira kuri za televiziyo rutura mu mujyi wa Vatican.
Ubu biratandukanye. Benedict ntabwo yari akiri Papa ufite inkoni y’ubushumba ubwo yapfaga, bitandukanye n’inshuti ye ikomeye Yohani Pawulo wa II.
Umuhango w’imbonekarimwe
Kuba Papa uriho arimo kuyobora gushyingura uwo yabanjirije ni ibidasanzwe – kuva mu 1415 Papa Gregory XII yegura ntihigeze habaho abapapa babiri bakiriho, ubusanzwe umuhango wo gushyingura papa wayoborwaga n’umukuru w’inteko y’abakardinali.
Ubwo Papa Yohani Pawulo wa II yapfaga kumushyingura byayobowe n’uyu barimo gushyingura wari Cardinal Joseph Ratzinger akuriye abandi, nyuma yaje kuba Benedict XVI.
Ivanjili ya Luka
“Ni ugushaka kwa Data ko uzabona Mwana akamwizera azabona ubugingo buhoraho”.
Ni amagambo yasomwe akurikirwa n’ivanjili ya Luka, muri iyi misa yo guherekeza Benedict XVI.
Nyuma Papa Francis yasomye amagambo yiganjemo ayasize avuzwe n’uyu yasimbuye.
Yayashoje agira ati: “Benedict, nshuti idahemuka y’umukwe, ibyishimo byawe nibyuzure ubwo wumvise ijwi rye, ubu n’iteka ryose.”
Biteganyijwe ko nyuma y’iki gitambo cya misa Papa Benedict ahambwa mu mva yubatse munsi ya Bazilika ya Mutagatifu Petero.
BBC