Iyi ndwara yo kumungwa kw'amagufa yibasira benshi ikaba yanateza urupfu nyamara kuyirinda biroroshye cyane

Iyi ndwara yo kumungwa kw'amagufa yibasira benshi ikaba yanateza urupfu nyamara kuyirinda biroroshye cyane

Jan 06,2023

Kurinda amagufwa yawe biroroshye kuruta uko ubitekereza. Sobanukirwa n'ibyo usabwa kwirinda mu buzima bwawe, bishobora kugira ingaruka ku magufwa yawe.

Osteoporosis ni indwara ifata amagufa, cyane cyane igice cy’igufwa ry’itako, aho amagufa amungwa akaba yanavungagurika.

Iyi ndwara ya osteoporosis iterwa no kubura karisiyumu (calicium) iboneka muri bimwe mu biribwa, ifasha amagufa gukomera agakora neza.

Amagufa agira uruhare runini mu mubiri haba mu gutanga imiterere, kurinda ingingo, kunganira imitsi no kubika karisiyumu ikenerwa mu mubiri ngo amagufa akomere.

N’ubwo ari ngombwa kugira amagufwa akomeye kandi meza mu gihe cy'ubwana n'ubwangavu, ushobora no gukomeza kuyitaho no mu gihe uri mu myaka mikuru kugira ngo urinde ubuzima bw'amagufwa yawe.                                            

Iyi ndwara ifata abantu batita ku buzima bw’amagufa yabo cyane cyane ibyo barya, kuko hari ibiryo bifite intungamubiri zagenewe gufasha amagufa gukora neza no kuyarinda indwara. Iyi niyo mpamvu nyamukuru itera iyi ndwara ya Osteoporose. Igitangaje ni uko iyi ndwara ifata abantu bose, uwo ariwe wese utita ku buzima bwe yayirwara.

Ingaruka zimwe ziterwa n’iyi ndwara harimo: Urupfu, ubumuga bwa burundu no kurwara izindi ndwara zitewe no gucika intege k’umubiri nyuma yo gusanga ko ufite Osteoporose.

Inzobere mu buvuzi bw’amagufa no kwita ku bahuye n’iyi ndwara yagarutse ku busobanuro bw’iyi ndwara, ibiyitera, n’ubufasha baha abamaze kuyirwara ariko kandi atanga n’inama ku bantu bifuza kurinda amagufa yabo.

Yagize ati “Iyi ndwara ikunda gufata igufwa ry’itako, ikaba iterwa no kurya ibiribwa bidakungahaye kuri karisiyumu. Abamaze gufatwa n’iyi ndwara bahabwa imiti iborohereza, ariko gukira iyi ndwara ni kimwe mu bintu bigoranye.

Gusa kuyirinda birashoboka hakorwa imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye ndetse no kwibanda ku biryo bikize kuri karisiyumu. 

Bimwe mu biribwa bibonekamo calicium harimo:  amata, broccoli, ibituruka kuri soya nka tofu, ibiryo bikungahaye kuri vitamin D ndetse hakwifashishwa n’inyunganiramirire (Food supplement). Tutibagiwe n’imyitozo ngororamubiri ihoraho, kuko umuntu utayikora hari ibyago byinshi byo kuyirwara.”

Dr Gasore yatanze inama ku bantu bose ko bagana amavuriro abegereye, cyane cyane abaganga bahuguriwe ubuvuzi n’indwara z’amagufwa bakabafasha kumenya uko bahagaze.

Yasoje avuga ko iyi ndwara ishobora gufata n’andi magufa mu mubiri wacu harimo nk’urutirigongo, amagufa y’ukuboko n'ayandi.