Umwana w'imyaka 6 gusa yarashe mwarimu we nyuma yo gushyamirana

Umwana w'imyaka 6 gusa yarashe mwarimu we nyuma yo gushyamirana

Jan 07,2023

Umwana w’imyaka itandatu ari mu maboko ya polisi nyuma yo kurasa umwarimu mu ntara ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko abashinzwe polisi babivuga.

Ibi byabaye nijoro kw’ishuri rito ry’ahitwa Richneck mu mujyi wa Newport News, nk’uko umukuru wa polisi waho Steve Drew abivuga.

Ntibiramenyekana neza aho uyu mwana yakuye iyo mbunda, ariko Drew avuga ko ibyabaye atari “impanuka”.

Uyu mwarimu utavuzwe izina bivugwa ko ari mu myaka 30 yakomeretse cyane.

Yahise yihutanwa ku bitaro by’ako karere aho arimo gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Ibi byabereye mw’isomero ry’abana b’umwaka wa mbere w’amashuri abanza (bari hagati y’imyaka itandatu n’irindwi) nyuma y’aho uyu mwana ateraniye amagambo n’uyu mwigisha.

Ariko Drew ashimangira ko nta kintu cyakomeje inyuma y’iri raswa ry’uyu mwarimu kandi ko atagambiriye gukora iki kibi”.

Abategetsi bavuga ko, n’ubwo iryo shuri rifite abana 550 rikaba rinafite kandi n’ibikoresho bishobora kubona uwinjiranye icyuma, abana batasatswe neza kandi ko atari na bose basatswe.

Polisi yanze kuvuga ubwoko bw’iyo mbunda yakoreshejwe ariko uyu mwana w’umuhungu yakoresheje masotera (pistolet).

Umukuru w’igice gishinzwe amashuri mu karere Dr George Parker avuga ko abategetsi bagiye “gusuzuma neza ikintu icyo ari cyo cyose cyaba cyabaye kigatuma iri shyano rigwa”.

Dr Parker ati: “Ibi bintu biteye ubwoba, ikintu nk’iki ntikigasubire kuba.

Dushaka gukora uko dushoboye kose kugira ngo ikintu nk’iki ntikizigere kongera kubaho”.

Avuga ko iryo shuri rizafungwa ku wa mbere, kandi ko ababyeyi n’abana bazafashwa kugira ntibahungabanwe n’ibyabaye.

Umukuru w’uyu Mujyi Phillip Jones wari umaze iminsi itatu atowe avuga ko iri raswa ari “umunsi mubi kuri Newport News".

Yabwiye abanyamakuru ati: "Ibi bigiye kuduha isomo kandi bizadukomeza”.

Guverineri wa Virginia Glenn Youngkin avuga ko arimo gukorana n’abategetsi b’akarere, kandi ko ubuyobozi bwe bwiteguye gufasha mu buryo bwose bushoboka.

Yanditse kuri Twitter ati: "Nkomeje gukurikirana uburyo ibintu bimeze kandi nkomeje gusaba Imana ko umutekano w’abo bana n’umubano wakomeza kuba mwiza”.

Newton News ni umujyi utuwemo n’abaturage basaga 180.000 ukaba uri mu birometero bisaga 112 mu majyepfo y’umurwa mukuru w’iyo ntara, Richmond.

BBC