Benshi bibeshya ko ari ibyishimo buri gihe! Dore izindi mpamvu zose zishobora gutera umugore gutaka, kuniha cyangwa kurira igihe atera akabariro
Ibintu bitera umugore kurira mu gihe cyo gutera akabariro
Kuki abagore bataka igihe batera akabariro?
Umuryango wagerageje kubakusanyiriza impamvu nyirizina zituma abagore bamwe na bamwe basakuza abandi bagatuza mu gihe cyo gutera akabariro.
1. Ikimenyetso cy’uko yishimye
Impamvu ya mbere ituma umugore arira cyangwa ataka mu gihe cyo gutera akabariro, ngo ni ibyishimo birenze aba yagize. Ibyishimo umugore agira iyo aryohewe n'akabariro ngo biba bimeze nk’iyo umuntu akoze mu mazi y’akazuyazi. Icyo gihe rero ngo ibyishimo umugore agira muri iki gikorwa bishobora kumutera amarangamutima atateguye.
2. Ikimenyetso cy’ububabare
Ngo hari ubwo umugore arira bitewe n’uburibwe arimo guhura nabwo muri icyo gikorwa wenda bitewe n’imbaraga zakoreshejwe bigatuma atamererwa neza, icyo gihe umugore ataka kimwe n’uba wishimiye icyo gikorwa, nyamara atari ko bimeze.
3. Ni uburyo bwo kugabanya umunaniro ukabije
Hari ubwo kugira ngo umugore yiyibagize ibibazo yiriwemo byamutesheje umutwe ahitamo gutaka mu gihe cyo gutera akabauriro kugira ngo nibura arebe ko ibitekerezo bye byajya muri icyo gikorwa akava mu byamutesheje umutwe umunsi
wose. Gutaka cyangwa se kurira bimufasha gusohoka muri ibyo bintu bimutesha umutwe akinjira mu gikorwa nyir’izina .
4. Gushaka gushimisha umugabo
Abahanga bemeza ko bibabaza gutera akabariro n’umuntu utavuga. Icya mbere ngo uhita ucika intege ukumva ko atabyishimiye cyangwa se ko ukoze ubusa. Kugira ngo abagore rero birinde ibyo bintu, ngo bashobora no gukora ibishoboka byose bagataka kugira ngo bereke abo bari gukorana akabariro ko bishimye.
5. Gutaka ni uburyo bwo kuyobora igikorwa
Burya ngo bitewe n’uburyo umugore atakamo igihe atera akabariro n’uwo babikorana, ngo biha umugabo icyerekezo, uburyo ndetse n’umuvuduko agomba gukoresha ngo bigende neza kurushaho. Icyo gihe ngo iyo umugore yari mu byishimo, umugabo agahindura agakora mu buryo butamushimishije (umugore), ngo ashobora guhindura uko yatakaga ukabyumva ko atishimye ukabikosora atiriwe akubwira ngo kora utya.
6. Kwihutisha igikorwa ngo kirangire
Buriya ngo gutera akabariro unaniwe, bituma imara igihe kirekire ku buryo umugore ashobora gusaba umugabo we kubihagarika. Gusa ngo abagore bamwe bataka kugira ngo umugabo atere akabariro vuba arangize baruhuke.
7. Ni ikimenyetso cy’ubwoba
Ikindi kintu gishobora gutuma umugore ataka ngo ni ubwoba. Umugore ashobora kugirira ubwoba uwo bagiye gukorana akabariro maze bigatuma akora icyo gikorwa ataka.
8. Bishobora guterwa n’uko umuntu aremye
Iyo umuntu arimo gutera akabariro umubiri hari imisemburo ukora itandukanye maze amarangamutima y’umuntu akazamuka akaba yanarira ariyo mpamvu hari n’abarira amarira akaza.