Gen. (Rtd) Otafiire yavuze ko atazemera gusuzugurwa na Gen. Muhoozi n'ubwo ari umuhungu wa Perezida Museveni

Gen. (Rtd) Otafiire yavuze ko atazemera gusuzugurwa na Gen. Muhoozi n'ubwo ari umuhungu wa Perezida Museveni

  • Gen. Muhoozi akomeje guterana amagambo na Gen. (Rtd) Otafiire

  • Gen. Muhoozi yavuze ko Gen. (Rtd) Otafiire n'abandi basaziye mu gisirikare cya Uganda igihe cyabo cyarangiye

Jan 07,2023

Minisitiri Kahinda Otafiire ushinzwe ibibazo by’imbere muri Uganda warwanye intambara yo kubohoza igihuu yarangiye mu 1986, yabwiye umuhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba ko batazatuma abasuzugura.

“Turakuzi uri umuhungu wa Museveni ariko ntituzakwemerera kudusuzugura,” uyu ni Maj. Gen. (Rtd) Otafiire mu kiganiro yagiranye na CBS kuri uyu wa Kane ushize.

Yakomeje agira ati “ Ndavuga nk’umuyoboke wa NRM no mu izina ry’ishyaka ryanjye…twarwanye bikomeye tunamena amaraso kugirango tuzane iyi demokarasi kandi ntituzatuma ipfa turebera,”

Minisitiri Otafiire yatangaje ibi nyuma y’iminsi mikeya Muhoozi yiyemeje kumuha isomo we na bagenzi be.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter mbere yo kubusiba nk’uko tubikesha Chimpreports, Muhoozi yagize ati “ Twitwe abasazi kubera ko dutinyuka kubaza ibibazo n’abana bumva. Reka twigishe Otafiire n’itsinda rye ko igihe cyabo cyarangiye,”

Otafiire umaze iminsi yibasira Muhoozi ku karubanda kuva mu mpera z’umwaka ushize, yavuze ko uyu wahoze ari komanda wa Special Forces akwiye kubanza kuva mu gisirikare niba ashaka guhatanira intebe y’umukuru w’igihugu cyangwa ashaka kujya mu bya politiki.

Uyu yakomeje avuga ko nta kibazo afitanye na Muhoozi, ariko ko nk’umusirikare adakwiye kuvuga ibintu byerekeranye na politiki.

Ati “ Mu by’ukuri umuntu utubahiriza amategeko, ni gute namukurikira? Ni uruhe rugero ari guha abandi basirikare?”

Chimpeports ivuga ko yumva ko abayoboke ba NRM bo kuva kera bashaka kugira ijambo ku muntu uzasimbura Museveni. Ab’imbere muri iri shyaka bakaba bavuga ko Otafiire ahagarariye agatsiko gato k’abantu basaziye muri NRM badakozwa ibyo kuba Muhoozi yaba perezida.

Abo ngo barimo na Gen. (Rtd) David Sejusa, Lt. Gen. (Rtd) Henry Tumukunde n’abandi bo muri NRM bahoze mu gisirikare.