Umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi yahishuye imigambi yari afitanye na Perezida Kagame mbere yo gushwana kw'ibihugu byombi
Umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, Fortunat Bisesele, yahishuye ko Tshisekedi hari imipangu yari yarabanje kugirana na mugenzi we Paul Kagame w'u Rwanda mbere y'uko bombi bashwana.
Bisesele yabihishuriye mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n'umunyamakuru Alain Foka wa Radiyo Mpuzamahanga y'Abafaransa (RFI).
Uyu yavuze ko Tshisekedi akimara kuza ku butegetsi yegereye Perezida Paul Kagame nk'umuntu wari uziranye n'abantu batandukanye hirya no hino ku Isi, akamusaba ko babyaza umusaruro amabuye y'agaciro ya Congo Kinshasa ku bw'inyungu z'ibihugu byabo bombi.
Yagize ati: "Perezida Tshisekedi yasabye mugenzi we w'u Rwanda ikintu cyoroshye. [Yaramubwiye ati] turi igihugu gikize, muri abaturanyi bacu. Nta ntambara n'imwe izakuraho kuba turi abaturanyi. Ngiye kukugezaho imishinga izatubyarira inyungu twembi."
Bisesele yakomeje avuga ko icyo gihe Tshisekedi yabwiye Perezida Kagame ati: "Mfite amabuye y'agaciro iwanjye kandi agushimishije, nawe ufite ubushobozi kubera za aderesi z'abashoramari bo ku Isi yose; bityo tugiye gukorana mu buryo bwo gufatanya guteza imbere akarere."
Uriya mujyanama wa Tshisekedi yavuze ko inshuro nyinshi we ubwe yagiye aza i Kigali ashyiriye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Tshisekedi.
Yavuze ko u Rwanda na RDC bari bamaze gutera "intambwe ishimishije", kugeza ubwo ibyo yise inyungu zidasobanutse zitangiye gushwanisha ibihugu byombi.
U Rwanda na RDC bashwanye nyuma y'igihe gito ibihugu byombi bisinyanye amasezerano agamije kwimakaza umucyo mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa Zahabu hagamijwe guhashya ubucuruzi bwayo bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC.
Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono ku wa 26 Kamena 2021, ubwo Perezida Kagame yasozaga uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriraga mu Mujyi wa Goma muri RDC.
Ni uruzinduko rwaje rukurikirana urundi mugenzi we wa Congo, Félix Antoine Tshisekedi yagiriye mu Rwanda ku munsi wari wabanje.
Ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amasezerano ku kunoza ubucuruzi bwa zahabu yashyizweho umukono na Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.A), mu gihe uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Dither Ltd.
Src: Bwiza.com