Amafoto ya Turahirwa Moses yambaye buri buri akomeje guhererekanywa - AMAFOTO

Amafoto ya Turahirwa Moses yambaye buri buri akomeje guhererekanywa - AMAFOTO

Jan 08,2023

Turahirwa Moses uherutse kwemera ko ari we wagaragaye asambana n'abagabo bagenzi be mu mashusho yaciye ibintu, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga aho hasohotse ifoto y'usa nawe ugaragara yambaye ubusa buriburi.

Umuhangamideli umaze kuba inganzamarumbo mu ruganda rw'imideli, yongeye kuba igitaramo nyuma y'aho hagiye hanze ifoto igaragaza usa na we yambaye ubusa buri buri.

Benshi bari kunenga imyitwarire ba Moses, bakavuga ko yabereye ikirumbo ababyeyi be. Uwitwa Cynthia Iranzi yanditse kuri Instagram ati "Ukuntu Papa wa Moses ari Pasiteri wa ADEPR muri Paruwase ya Tyazo, Akarere ka Nyamasheke nibyo birenze. Ntimugaseke umubyeyi wabyaye akarumbya, nta wiha".

Uyu musore wamamaye akanubaka inzu yambika abifite ya Moshions, yongeye kugaruka nyuma y'iminsi hakwirakwiye amashusho asambana n'abagabo bagenzi be.

Aya mashusho akijya hanze bamwe babanje kugira ngo si we ndetse babifata gutyo nyamara bidateye kabiri ajya ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko ari we.

Mu butumwa yashyize hanze yumvikanye yisegura ku bo ayo mashusho atanyuze kuko gukora no gukwirakwiza mu ruhame ibikorwa by'urukozasoni binyuranije n'indangagaciro za kinyarwanda.

Kugaragara asambana n'abandi bagabo bagenzi be ni ibintu bitavuzweho rumwe aho bamwe bagaragaje ko yakoze ibidakorwa kandi asebeje imyambaro ye ya Moshion yambarwa na benshi. Umunyamakuru KNC we yahise atangaza ko agiye gutwika imyenda yari yaraguze muri Moshions.

Ibi byabaye nyuma yuko Moses yari amaze iminsi agaragaraye mu birunga aho nabwo yari yambaye hafi y'ubusa, hakibazwa igikurikira kuko inkumi zagiye zigaragara gutyo zagiye zitabwa muri yombi nyamara we ntihagire ikiba.

Ifoto yose igaragaza n'ubugabo bw'usa na Twahirwa Moses umaze kwamamara mu byo kwambara ubusaIby'ubusa bwa Moses byahereye mu birunga.

Moses akomeje gutungurana kandi ubona ntacyo yishisha