Abagabo: Dore akamaro gakomeye ko kunywa amazi mbere yo gutera akabariro

Abagabo: Dore akamaro gakomeye ko kunywa amazi mbere yo gutera akabariro

Jan 08,2023

Kunywa amazi mbere yo gutera akabariro ni ingenzi cyane nk’uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru, na cyane ko kunywa amazi mu buzima busanzwe ari byiza by’umwihariko ku bagabo.

Ikinyamakuru Medical News Today kigaragaza ko kunywa amazi mbere yo gutera akabariro ari ingenzi cyane kikemeza ko byongera ubushake ku mpande zombi, bikaba byanazana umwuka mwiza hagati y’abagiye kubikora.

Kugira ngo imyanya y’ibanga ikore neza nanone ikenera amazi ahagije cyane, ku buryo ibyo bituma abagabo basabwa kunywa amazi ari hagati ya litiro 2 kugeza kuri 3. 

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko kujya kwihagarika kenshi ku mugabo nabyo ari igisubizo cyiza cy’uko umubiri we umeze neza kandi bituruka ku kunywa amazi menshi umunsi ku munsi.

Ibara ry’inkari zawe naryo ni igisubizo cyiza kizakwereka ko unywa amazi ahagije, cyangwa ko ukeneye gukomeza kunywa amazi. Mu gihe zifite ibara ry’umuhondo wijimye gake, kiba ari ikimenyetso cy’uko ukeneye kongera amazi nk’umugabo.

Kunywa amazi menshi bigira ingaruka nziza cyane ku buzima bwawe, ndetse bikanafasha mu gikorwa cyo gutera akabariro by’umwihariko. Iyo unyweye amazi menshi, uba wongera amaraso atembera mu mubiri wawe, bigafasha imyanya yawe y’ibanga gukora neza.

Ku rundi ruhande iyo wanyoye amazi bifasha imiyoboro y’amaraso kuzibuka igatembereza amaraso neza, bikakurinda umuvuduko w’amaraso ndetse agatembera neza mu gitsina cyawe kuburyo gufata umurego kw’igitsina cyawe bitakugora cyane.

Iyo umuntu afite inyota umubiri we utangira gusohora imisemburo y’umunaniro izwi nka ‘Cortisol’, iri mu bituma umubiri wawe ukora nabi ndetse ikangiza n’imikorere mu gikorwa cyo gutera kabariro.

Kunywa amazi menshi (umugabo), bituma utabasha kurangiza vuba mu gikorwa cyo gutera akabariro na cyane ko amazi atuma usohora ibizwi nka (Pre Ejaculation), biza mbere yo kurangiza nyirizina. Abagabo bose basabwa kunywa amazi mbere yo gutera akabariro.