Miss Pamella yongeye gutera umutoma ukomeye The Ben ku munsi w'isabukuru ye - AMAFOTO

Miss Pamella yongeye gutera umutoma ukomeye The Ben ku munsi w'isabukuru ye - AMAFOTO

Jan 09,2023

Mu masaha make Uwicyeza Pamella abinyujije kuri konti ye ya instagram, yasangije abamukurikira amashusho mato ari kumwe na The Ben, maze amugenera ubutumwa ku isabukuru ye y’amavuko.

Miss pamella yagize ati: ’’Isabukuru nziza mukunzi uri buri kimwe cyose cyabeye kuri njye, ndagukunda kuruta uko wigeze umenya ko mbikora.’’ Ni amagambo kandi yaherekeresheje akamenyetso k’umutima, n’utundi twerekana ko anyuzwe n’urukundo The Ben amuha.

Muri 2019 nibwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, nyuma baza kwerura maze abakunzi babo bararumenya.The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives ari naho baherereye ubu.

Tariki 31 Kanama 2022, nibwo The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.