MINEDUC yavuze ku kibazo cy’abanyeshuri baraye batageze ku ishuri

MINEDUC yavuze ku kibazo cy’abanyeshuri baraye batageze ku ishuri

Jan 09,2023

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko abanyeshuri benshi batabashije kurara ku mashuri mu mpera z’iki cyumweru kubera kutubahiriza gahunda yashyizweho bakazira rimwe kuwa Gatandatu no ku cyumweru.

MINEDUC yavuze ko habaye ikibazo cy’ubwinshi bw’abanyeshuri baziye rimwe ku munsi wa nyuma w’ingendo bituma benshi barara batageze aho biga.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko ikibazo cy’ababyeyi batubahiriza gahunda yo kohereza abana babo kare cyajyaga kibaho “ariko noneho byakabije nkeka ko batinze mu minsi mikuru.”

Minisitiri w’Uburezi yakomeje avuga ko aba banyeshuri batabashije kugera ku bigo bigaho, bataza gutereranwa. Ati “Turashaka uburyo tubacumbikira mu bigo by’amashuri n’ubundi bijya bibaho, hanyuma ejo mu gitondo [yavugaga muri iki gitondo cyo ku wa Mbere] gahunda izakomeza yo kubageza ku mashuri bigaho.”

Iyi gahunda y’ingendo zo kujyana abanyeshuri ku mashuri bagiye mu masomo y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2022-2023, yatangiye ku wa Kane w’icyumweru gishize ariko ntiyitabirwa igitangira ariyo mpamvu byagoranye kuri iki Cyumweru,ku munsi wa nyuma

Dr Uwamariya avuga ko mu minsi ibiri ya mbere haje abanyeshuri bacye “batangira kuza ari benshi ku wa Gatandatu,hanyuma ku Cyumweru baza ari benshi cyane imodoka ziba nkeya.