Mu kiyaga cya Kivu hari kubakwa ubwato buzaba burimo na Hotel y'inyenyeri 5
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko ubwato bukozwemo hoteli y’inyenyeri eshanu (5) bwubakwaga mu kiyaga cya Kivu muri aka karere bwamaze kuzura ku buryo niba nta gihindutse buzatangira gutanga serivisi muri uku kwezi kwa mbere 2023.
Ni ubwato bwubatswe mu buryo bumeze nk’inzu zigerekeranye.
Bufite metero zisaga 20 z’uburebure, burimo hoteli yo ku rwego rw’inyenyeri 5 igizwe n’ibyumba 10 nabyo birimo 2 byo ku rwego rwa VIP, ubwogero (piscine), igikoni, akabari, restaurant n’aho abantu bakorera siporo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile asobanura ko uyu ari umushinga witezweho inyungu ndetse biteganyijwe ko igice cya mbere kigiye gutangira muri uku kwezi kwa Mutarama 2023.
Ni inkuru yakiriwe neza n’abatuye, abavuka n’abagenda mu karere ka Karongi bakenera cyangwa batanga serivise z’ubukerarugendo.
Sosiyete Afrinest yubaka ubu bwato isobanura ko ikigamijwe ari uguha ba mukerarugendo basura uturere dukora ku kiyaga cya Kivu amahitamo anyuranye.
Abashinzwe kubaka ubu bwato basobanura ko bwagombaga gutangira gutanga serivisi mu mpera z’umwaka ushize.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile avuga ko uyu ari umushinga munini uzakomeza.
Kubaka ubu bwato byatangiye muri 2019 ariko imirimo yo kubwubaka yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID19.
Ni ubwato bwitezweho guteza imbere ubukerarugendo no guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya impipaka.
RBA