Abanyamadini batangiye kujyana RGB mu nkiko bayishinja kwivanga mu miyoborere yayo
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), rwajyanwe mu nkiko rushinjwa kwivanga mu miyoborere y’amadini.
Abapasiteri 6 bo muri Authentic Word Ministries cyangwa Zion Temple bareze uru rwego rwa Leta barushinja kwirengagiza amategeko rukabahagarika muri gahunda bari bafite yo gukura Dr. Paul Gitwaza ku mwanya w’uhagarariye iri torero mu mategeko.
Kuwa 04 Mutarama 2023, Urukiko rwibanze rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali rwabwiwe ko RGB yabambuye uburenganzira bahabwa n’amategeko ivuga ko ngo inama y’ubutegetsi yabambuye inshingano muri Zion Temple.
Aba bagabo 6 bafatanyije na Gitwaza gushinga Zion Temple bandikiye inama y’ubutegetsi y’uru rusengero muri Gashyantare 2022 bavuga ko bakuye Dr Paul Gitwaza ku mwanya w’uhagarariye iri torero mu rwego rw’amategeko.
Iyi baruwa yashinjaga Dr Paul Gitwaza kugurisha imwe mu mitungo y’uru rusengero iri mu Rwanda ndetse ko Zion Temple ayifata nk’ubucuruzi bwe.
Mu gusubiza, RGB ngo yatesheje agaciro uyu mwanzuro w’aba bapasiteri ivuga ko uyu mwanzuro wabo udakurikije amategeko ndetse ibategeka guhagarika ibikorwa byabo byo guhirika Umushumba Gitwaza.
Uru rwego rwa Leta rwahise rumenyesha izindi nzego zirimo urw’Ubugenzacyaha na Polisi gukoma mu nkokora imigambi y’aba bagabo.
Aba bagabo bavuga ko bimwe na RGB uburenganzira bahabwa n’amategeko bwo gufata imyanzuro muri Zion Temple ifite amashami mu Bubuligi, Canada, Ubwongereza, Sweden, Tanzania n’amashami asaga 40 mu Rwanda.
Uhagarariye RGB mu mategeko yeretse umucamanza urupapuro rusinyeho na Noteri rugaragaza ko hari indi nama nkuru iyoboye Zion Temple.
Uru rupapuro rwateje impaka mu rukiko bituma rufata umwanzuro wo kwimurira uru rubanza kuwa 16 Gashyantare 2023,aho hazarebwa iby’urwo rupapuro rugatangwaho n’igisubizo.
Uru rubanza byitezwe ko ruzagaragaza niba aba bapasiteri 6 bafite uburenganzira muri Zion Temple ndetse hazarebwa niba ikirego cyabo gifite ishingiro cyangwa ntaryo.
Mu buryo bwemewe,Inteko nyobozi ya Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Centre irimo aba pasiteri nka: Claude Djessa, Charles Mudakikwa, Dieudonne Vuningoma, Richard Muya, Pierre Kaberuka, Paul-Daniel Kukimunu na Dr. Paul Gitwaza.
Muri 2018, Guverinoma yafunze insengero 10,000 hirya no hino mu gihugu kubera ko zitari zujuje ibisabwa n’amategeko.
Mu Ukwakira 2020, RGB yasheshe ubuyobozi bw’Itorero ry’Aba Pentekote mu Rwanda (ADEPR).
Muri Werurwe 2022, Guverinoma yahagaritse umuhamagaro w’abayisilamu uzwi nka
Adhana, bivugwa ko iteza urusaku.