Marina yatandukanye n'umukunzi we bari bamaranye imyaka 2

Marina yatandukanye n'umukunzi we bari bamaranye imyaka 2

  • Marina yatandukanye na Yvan Muziki

Jan 11,2023

Umuhanzikazi ukunzwe na benshi Marina Deborah yahamije amakuru yo gutandukana n’umuhanzi Yvan Mziki bari bamaze imyaka ibiri bavugwa mu munyenga w’urukundo.

Amakuru yo gutandukana kwabo bombi amaze iminsi avugwa ariko ba nyirayo barayagize ibanga rikomeye. Bamwe bayashingiraga ku kuba kuva bavana i Dubai, ntawigeze asangiza abamukurikira amafoto y’ibihe bagiriyeyo.

Mu kiganiro na Igihe, Marina wirinze kugira byinshi avuga, yahishuye ko atakiri mu rukundo na Yvan Muziki.

Ati “Ikintu kimwe nakubwira ni uko ubu nta mukunzi mfite!”

Marina na Yvan Muziki bari bamaze imyaka ibiri bavugwa mu nkuru z’urukundo zanabyaye umusaruro w’indirimbo ‘Urugo ruhire’ ya Massamba Intore bose basubiranyemo.

Kuva Marina yatangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Yvan Muziki, batangiye kugaragara ahantu henshi hatandukanye bafatanye agatoki ku kandi.

Bivugwa ko umubano w’aba bombi watangiye kuba mwiza ubwo Marina yerekezaga ku mugabane w’u Burayi mu ntangiriro za 2020.