Twabikoraga mu gitondo Databuja agiye ku kazi. Umusore yahishuye uko yajyaga apfubura Nyirabuja
Nyandwi Joseph ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Kiyumba.
Ni umwana wa 7 mu muryango w’abana 7 ariko utaragize amahirwe yo kumenya se kuko nyina umubyara yari yaramubyaranye n’undi mugabo utari uw’isezerano, ibi byaje no kumuviramo kuva mu ishuri akiri muto aza kwisanga ari gukora akazi ko mu rugo yanahuriyemo n’ibigeragezo byo kuryamana na nyirabuja nkuko abyivugira.
Aganira na shene ya youtube ya Iris yayitangarije ko ubwo yari ageze mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, umugabo wa nyina yaje kumubwira ko nta bagabo babiri mu rugo( bisobanuye ko yamwirukanye) agahitamo gufata inzira yo gushaka imibereho.
Yatangiriye mu karere ka Kamonyi aho yakoraga akazi ko kuragira ingurube, agakora amezi agera muri atandatu. Uwo muryango yakoragamo aragira ingurube, umwe mu bahungu baho yaje gushaka umugore maze afata umwanzuro wo gutwara Joseph ngo bajye babana amufashe mu kazi ko mu rugo.
Joseph yakomeje gushakisha amafaranga mu buryo butandukanye, aho yaje no kubona amahirwe yo gushinga akabari i Gisenyi ariko kaza guhomba, bituma agaruka aho yatangiriye gukora akazi ko mu rugo.
Nyuma y’iminsi mu bushomeri yaje kongera kubona akazi ko mu rugo ko gukorera umuryango ugizwe n’umugore n’umugabo n’abana batatu barimo umukuru wiga mu mashuri yisumbuye abayo. Uyu musore amaze ukwezi kumwe mu kazi, ngo nyirabuja yatangiye kuzajya amwiyegereza amubaza amateka y’ubuzima bwe ariko Joseph akajya amusogongezaho make ntamuvire imuzi.
Amaze amezi abiri mu kazi nkuko akomeza abivuga, ngo nyirabuja yamusabye kumukoropera mu cyumba nkuko bisanzwe. Asoje gukoropa ngo yaje gufata ibya mu gitondo, kuko aho yariraga hari hegeranye n’icyumba nyirabuja yararimo, mu gusohoka icyo yari yicyenyeje cyiragwa niko kubaza Josep niba hari icyo abanye, nawe arahakana.
Ngo nyuma y’akanya gato uyu mugore yaje guhamagara Joseph amubwira ukuntu ngo ari mwiza ariko atarusha umugabo we basezeranye, amubwira ukuntu ataramubona asamara nk’abandi bakozi, ndetse anarenzaho akantu ko kuvuga ko ngo atuje nk’imbyeyi iri kumwe n’iyayo.
Muri icyo kiganiro ngo nibwo uyu mukoresha wa Joseph yatangiye kwinjira mu mabanga y’urugo ndetse anabwira uyu musore uburyo umugabo we atuzuza neza inshingano z’urugo cyane cyane mu buriri.
Ati "Araza agakora ati ndarangije nta n’icyo akoze, akambwira ngo arananiwe kandi nanjye mba nakoze".
Ngo Joseph yakomeje kuganira na nyirabuja ku ngingo zijyanye no gutera akabariro, maze ngo nyirabuja amusaba kujya kumukorera mu cyumba. Mugihe yari amaze gukoropa icyumba, nyirabuja yamusabye kwicara ku gitanda atangira kumushima mu bwanwa ari nako amukorakora mu gituza.
Muri uko kumukorakora, uyu musore nawe yatangiye kugenda azamura ubushake, niko kubaza nyirabuja icyo ashaka ngo akimukorere ariko abashe kuva mu cyumba cya sebuja. Umugore ati" Icyo nshaka ntabwo tugikorera mucyumba cy’umugabo w’isezerano ahubwo turagikorera mu cyumba cy’abashyitsi".
Baragiye mu cyumba cy’abashyitsi, nyirabuja amusaba ko baryamana akaza kumuha ibihumbi cumi na bitanu by’amafaranga y’ u Rwanda. Ngo basoje ibyo barimo yamwongeye ibindi bihumbi bitanu nk’ishimwe ry’ibyo yamukoreye.
Nyuma y’amezi ane asambana na nyirabuja, Nyandwi Joseph yaje gufata umwanzuro wo kuva muri urwo rugo mu rwego rwo kurengera amagara ye mbere yo gufatwa na sebuja yasambanyirizaga umugore.