Bamwe mu bari abakozi ba IPRC Kigali ntibumva ukuntu baburana bafunze mu gihe abayobozi babo barekuwe

Bamwe mu bari abakozi ba IPRC Kigali ntibumva ukuntu baburana bafunze mu gihe abayobozi babo barekuwe

Jan 11,2023

Bamwe mu bahoze ari abakozi ba IPRC Kigali bakurikiranywe ku byaha bya ruswa, binubiye kuburana bafunzwe mu gihe bagenzi babo bahoze babayoboye bo baburana bari hanze.

Abakozi ba IPRC Kigali baregwa mu rubanza rumwe n’umuyobozi Mukuru w'iryo shuri Eng. Mulindahabi Diogene, aho bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho byibwe muri iki kigo no gukora raporo zitavuga ukuri.

Muri uru rubanza rwasubukuwe kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama, umwanya munini wahawe abajuririye umwanzuro wo gufungwa by’agateganyo.

Ni ubujurire batanze nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko batanu mu bakurikiranywe muri iyi dosiye y’ubujura bw’ibikoresho by’ikigo bakomeza gukurikiranwa bafunzwe abandi 12 barimo n’Umuyobozi Mukuru Eng Murindahabi Diogene bakurikiranwa bari hanze.

Uwari ushinzwe kubika ibikoresho, Nabo Jean Claude, yatangiye asaba ko yafashwa akaburana adafunze kuko urukiko rw’ibanze rwirengagije ko raporo yasohowe muri sisitemu, yasohowe kuri 30 Nyakanga igaragaza ibikoresho byasohotse atari ibyibwe uwo munsi.

Nabo Jean Claude, yavuze ko ikindi urukiko rwirengagije ni uko iyo dosiye yigeze kuyikurikiranwaho akanafungurwa by’agateganyo

Yatakambiye urukiko ko yakurikiranwa adafunzwe cyane ko umuryango we ari we wayitagaho kuko ari we ufite akazi ndetse yemera no gutanga ingwate y’umutungo kugira ngo agaragarize urukiko ko atazatoroka ubutabera.

Muhirwa Valens yavuze ko yasabye ko bamufungura by’agateganyo kuko abamukoresheje ibyaha bafunguwe, akaba atumva uburyo we by’agateganyo, akaba atumva uburyo we agifunze.

Kuwa 22 Ugushyingo 2022,Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali [IPRC Kigali], Eng Mulindahabi Diogène afungurwa by’agateganyo.

Yari kumwe n’abandi 19 baregwaga hamwe muri dosiye y’ubujura, gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa leta.

Batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 23 Ukwakira kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

Eng Mulindahabi na bagenzi be baje kugezwa imbere y’urukiko mu ntangiro z’Ugushyingo, baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mbere yo gutangira kuburana mu mizi.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro wasomwe ku gicamunsi cyo kuwa 22 Ugushyingo, aho rwategetse ko 12 barimo Eng Mulindahabi Diogène barekurwa.

IVOMO: IGIHE