Noël Le Graët wayoboraga ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gusuzugura Zidane

Noël Le Graët wayoboraga ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gusuzugura Zidane

Jan 12,2023

Noël Le Graët wari Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubufaransa [FFF], nyuma y’amagambo yavuze asuzugura Zinedine Zidane birangiye asabwe kwegura ku nshingano ze.

Uyu yegujwe kubera iperereza bivugwa ko ari gukorwaho ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa FFF ndetse no guhohotera bishingiye ku gitsina.

Ibi birego byasembuwe n’amagambo aheruka kuvuga ku munyabigwi Zinedine Zidane.

Mu kiganiro Perezida wa FFF, Noël Le Graët, yagiranye na RMC ku Cyumweru gishize yavuze ko atari kwitaba Zidane iyo amuhamagara amusaba akazi ndetse yongeraho ko yajya aho ashaka.

Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe ku cyo atekereza kuri Zinedine Zidane utarahawe akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ahubwo Didier Deschamps akongererwa amasezerano

Uyu mugabo w’imyaka 81 yavuze ko umusaruro Zidane yagize nka Kapiteni wa Les Bleus atari wo gusa watuma ahabwa gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Noël Le Graët yavuze kandi ko atazi ndetse atanitaye ku byo Zidane yagezeho.

Ati “Simbyitayeho habe na gato, ashobora kujya aho yifuza hose. Yajya mu ikipe y’igihugu cyangwa indi iyo ari yo yose ntabwo bindeba. Zidane buri gihe aba ari hejuru, afite n’abamukunda benshi harimo n’abifuzaga ko Deschamps agenda.”

Yakomeje agira ati "Zidane yaba yaragerageje kumpamagara?Oya rwose,nta nubwo nari kwitaba telefoni ye.Kumubwira ngo ashake akandi kazi?nakore gahunda ashake indi kipe cyangwa ikindi gihugu atoza."

Uku kwishongora kwababaje bikomeye Kylian Mbappé n’abandi bantu bazwi muri ruhago, kwifata birabananira,bamagana uyu mugabo

Mbappe yagize ati “Zidane ni u Bufaransa, ntabwo tugomba kumusuzugura kuri ruriya rwego.”

Noel Le Graet, yahagaritswe ku nshingano ze uyu munsi ahita asimbuzwa umwungirije,Philippe Diallo,by’agateganyo nkuko BFM TV ibitangaza.

Aya makuru asohotse nyuma y’inama y’igitaraganya yahuje komite y’iri shyirahamwe.

Le Graet, 81,yashinjwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yaje guhakana gusa kubahuka Zinedine Zidane,wafashije Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi 1998 byamutaye hanze.