Meddy yavuze ku nkuru zimaze iminsi zivugwa ko asigaye akubitwa n'umugore we

Meddy yavuze ku nkuru zimaze iminsi zivugwa ko asigaye akubitwa n'umugore we

  • Meddy na Mimi bahakanye amakuru yavugaga ko Mimi asigaye amukubita

  • Meddy yasabye umugore we gusobanura ibyo kumukubita

Jan 12,2023

Hamaze iminsi havugwa inkuru z'uko Meddy yaba asigaye akubitwa n'umugore we. Aya makuru yabyukije amarangamutima ya benshi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga gusa Meddy abanza kwirinda kugira icyo abitangazaaho.

Ku munsi w'ejo kuwa Gatatu ni bwo Meddy yashubije ibi bimuvugwaho aho yabaye nk'utebya ati: "Muvandi kuki bampohotera koko?" Aha akaba yarasaga n'ubaza uwanditse iyi nkuru kuri kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda.

Nyuma yahise ahamagara umugore we amusaba gusobanura ibyo bintu. Yagize ati: "@itsmimiali ngwino usobanure iby'iri hohoterwa unkorera."

Umugore we, Mimi atazuyaje yahise asubiza ko akeneye umusemuzi maze yongeraho ko abantu bafite umwanya wo guta.

Yagize ati: "Byiza nkeneye umusemuzi kuri ibi.....Abantu koko bafite umwanya!!!"