Umugore yavuye mu mudoka ajya gukingurira umugabo we, ibyamubayeho biteye agahinda
Umugabo yagonze igipangu kigwira umugore we wari uje kumukingurira arapfa
Nyuma y'amezi 7 gusa bakoze ubukwe yitabye Imana
Mu murenge wa Nyamabuye wo mu karere ka Muhanga,Umugabo winjizaga imodoka mu gipangu yagonze igikuta kigwira umugore we arapfa ubwo yamuyoboraga amwereka aho ayinyuza.
Uwapfuye ni Ishimwe Alice wakoraga umwuga w’Ubucuruzi mu Mujyi wa Muhanga.
Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko ubwo yari yatahanye n’umugabo we mu modoka yabo,yasohotse agiye gukingura igipangu cy’inzu imodoka ibura feri igonga icyo gipangu kiramugwira ahita apfa.
Impanuka yishe Ishimwe Alice yabaye saa mbili n’iminota 45 zijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, mu Mudugudu wa Musengo, mu Kagari ka Kivumu Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Hiace ifite Plaque RAE 42 T yari itwawe na Niyigena Patrick ubwo bari bageze ku irembo iwabo, Ishimwe Alice umugore we yavuye mu modoka ashaka gukingurira umugabo ngo yinjire mu rugo neza.
Niyigena Patrick yakoze rivansi imodoka ibura feri igonga igipangu kigwira umugore we arakomereka bikabije.
Habiyaremye avuga ko Ishimwe bamujyanye ku Bitaro i Kabgayi yitaba Imana batarahagera kubera ko yari yababaye cyane.
Ati “Umugabo we wari utwaye imodoka nawe yahungabanye gusa ari mu rugo iwe.”
Ishimwe Alice witabye Imana na Niyigena Patrick bakoze ubukwe taliki ya 24 Nyakanga 2022 .
Mu kwezi kwa 9 umwaka ushize nibwo musaza wa Ishimwe wari umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Muhanga akaba ari nawe wareze Ishimwe yitabye Imana.